Abahanga bo muri Koreya  y’Epfo bagiye kuza mu Rwanda kwigisha ibyo gukora inyigo z’ibiraro

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 21, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo cyo muri Korea y’Epfo gifatwa nk’icya mbere ku Isi  muri gahunda za  mudasobwa zifashishwa mu gukora inyigo z’ibiraro “Bridge Design” cyitwa MIDAS kigiye kohereza abahanga ku rwego rwo hejuru mu kuyobora no gukora inyigo z’imishinga ijyanye n’ibiraro kwigisha  ba Enjeniyeri  bo mu Rwanda.

Binyuze mu masezerano y’ubufaranye n’ikigo nyarwanda cya “Nziza Training Academy” cyiyoboye isoko ryo gutanga amahugurwa ahanitse ku barangije za Kaminuza mu masomo y’ imyuga, mu rwego rwo kujyana n’icyerecyezo cy’Igihugu bateguye amahugurwa ajyanye no kwigisha ikorwa ry’inyigo z’ibiraro agiye kubera i Kigali agenewe  ba Enjeniyeri  b’Abanyarwanda basanzwe bakora mu mirimo ijyanye no gusesengura ubukomere bw’inyubako, imihanda ndetse n’ibiraro.

Aya mahugurwa yemewe n’urugaga rwa ba  Enjeniyeri mu Rwanda ndetse abazayitabira  bazahabwa “CPD Points 25”.

Mu Rwanda hari kubakwa ikiraro gica mu kirere mu Karere ka Kicukiro, nk’uko biri mu ntego za Nziza Training Academy ni ukureba ubuhanga butari mu gihugu cyangwa  se buhari ku rwego rwo hasi maze ubundi ikazana abahanga ku rwego mpuzamahanga bakaza kwigisha Abanyarwanda uko bikorwa.

Nyuma yo kureba  aho igihugu cyerekeza , Nziza Training Academy yasinye amasezerano n’ikigo MIDAS CIVIL akaba ari yo mpamvu  aba bahanga baje i Kigali kwigisha Abanyarwanda.

Kwitabira aya mahugurwa azamara iminsi itanu bisaba kuba wararangije Kaminuza mu mashami ajyanye n’ubwubatsi bw’inzu, imihanda cyangwa ibiraro, ndetse ukaba usobanukiwe neza uko isesengura ry’uburemere bwinyubako zikorera ibintu biremereye bukorwa. Kwiyandikisha bisaba guhamagara cyangwa  kwandikira kuri whatsapp nimero y’ikigo Nziza Training Academy (+250785568718 cyangwa +250788472191.

Amahugurwa  azatangira taliki  30 Werurwe arangire 03 Mata 2022, mu minsi y’imibyizi akazajya aba nyuma ya saa sita.

Taliki 04 Mata 2022 ni bwo hazaba ibirori byo gutanga impamyabushobozi “Certificate” ku bahuguwe mu gukora inyigo z’ibiraro ndetse n’abandi basoje andi masomo yatanzwe na Nziza Training Academy muri 2020, 2021 ndetse n’amahugurwa yandi yabaye muri 2022.

Muri ibyo birori kandi hateganyijwe ishyirwa ku mugaragaro igishushanyo mbonera cya Kaminuza ya IPRC Gishari cyo muri 2050 kiri kuri hectare 45 cyakozwe n’abahanga bahuguwe na Nziza Training Academy mu ishami ryo guhanga imbata z’inzu.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 21, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE