Abagore ni ibiremwa kimwe n’abagabo bakwiye uburenganzira- GMO

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yasobanuye ko umugore afite uburenganzira bumwe nk’ubw’umugabo, ashima ko hari intambwe yatewe.

 Ni ubutumwa yatanze ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umugore w’Umunyafurika kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023.

Yagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu kugaragaza ko Amasezerano ya Maputo yagize umumaro mu guha umugore uburenganzira kimwe n’ubw’abagabo.

Yagize ati: “Amasezerano ya Maputo yaje nk’ikintu gikomeye kuri Afurika kuko umugore afite ibyamuhezaga, ni ukuvuga ko ashobora guhohoterwa umuntu akamuhutaza, ariko biba bibi kurushaho iyo bigeze mu nzego umuntu ahezwa ariko  ni cyo cyabanje, Maputo yaje igira ngo yemeze Abanyafurika ko abagore ari ibiremwa bimwe nk’abagabo bakwiriye amahirwe amwe, bakwiriye na bo kugira ngo bahabwe uburenganzira bwabo”. 

Rwabuhihi asobanura ko icya mbere cyo kwishimirwa ko hari intambwe yatewe ibihugu bisinya amasezerano arengera umugore.

Ati: “Hari ibyo kwishimirwa mu buryo Afurika yashyize umukono ku masezerano ya Maputo, aho ubu kuyasinya bigeze kuri 80% mu ruhande rumwe turabishima, na none ariko nyuma y’imyaka 20 hagombye kuba ntawutarayasinya, kuko ni amasezerano yifuriza abaturage b’u Rwanda ibyiza cyane cyane abagore kumererwa neza, haracyari ibihugu 11 bitarayasinya ngira ngo dufite ibihugu 44”.

Habaye impinduka kuko nibura hari 50% byamaze kubishyira mu bikorwa, hashyizweho gahunda yo kuvana abagore mu bukene n’ubwo hakiri duke tutarakemuka burundu.

Yakomeje avuga ko mu rwego rw’ubukungu hano iwacu twari dufite ikibazo, ibyerekeye kugira umutungo, konti muri banki, kuzungura no kugira uburenganzira bwahesha umuntu kugera ku mutungo umugore atari abyemerewe, ariko kuri ubu umugore ashobora kugera mu mutungo, kuzungura n’ibindi.

Ikindi yagarutseho ni uko mu bihugu byinshi by’Afurika 50% gusa bimaze kubishyira mu itegeko ngo guheza umugore bitazongera kubaho bimaze kwemeza ko hakwiye kubaho igihembo kimwe ku murimo ungana, bivuze ko hari ibihugu bimwe bitemera ko umugore n’umugabo bakora umurimo umwe bafite ubushobozi bumwe ko  bahembwa kimwe.

Ibi byanagarutsweho n’Umuyobozi Wungirije wa Pan African Movement (PAM) , Twagirayezu Epimaque wavuze ko mu gushinga PAM byari mu bitekerezo hagamijwe gukuraho ubusumbane bw’abagore n’abagabo.

Ati: “Mu gushinga PAM, abagize igitekerezo mbere na mbere kwari ukugira ngo amaboko y’Abanyafurika bose bagire uruhare mu kubaka Afurika n’ibihugu byabo.

Imyaka 20 irashize hashyizweho amasezerano ya Maputo agiyeho, yatubwiriye byinshi, atwibutsa mu guharanira kubahiriza uburenganzira bw’umwana n’umugore”.

Umuyobozi Wungirije wa PAM, Twagirayezu Epimaque, asobanura ko gushinga PAM byari bigamije gukuraho ubusumbane bw’abagore n’abagabo

Yakomeje agaragaza ko Umunsi wo kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi w’umugore w’umunyafurika  hazirikanwa amasezerano ya Maputo hari bimwe byagombye kubonerwa ibisubizo, ikibazo kirebana n’uburere cyangwa uburezi bukwiriye umunyafurika.

 Ati:  “Umunsi w’umugore w’umunyafurika tunazirikana amasezerano ya Maputo, reka turusheho gufata ingamba, tuvuga ngo ihohotera rishingiye ku gitsina rivuyeho, gutsikamirwa k’umugore kurarangiye tunatekereze ko twifuza uburezi bufitiye umunyafurika akamaro kandi bishobora gusubiza ibibazo by’umuturage w’Afurika”.

Hari byinshi bimbaze kugerwaho

Itekeko Nshinga ryo mu 2003 igaragaramo uburinganire n’amahirwe amwe yagize uburinganire  n’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa ihame.

Hari byinshi bigenda bigerwaho bigaragara ko umugore afite uburenganzira nk’ubw’umugabo nko kuba umugore agera ku mafaranga, azungura,  umukonwa n’umugore ntibahezwa mu burezi, uburenganzira bwo kuba umuntu yashaka uwo ashaka yihitiyemo, nibura hari ibihugu 51 bimaze gushyiraho amategeko ndakuka abuza abantu kugira ngo bashyingire abantu badashaka cyangwa babashyingire bakiri abana.

Mu buzima hahindutse byinshi, ubuzima bw’umugore by’umwihariko ubyara bwitabwaho, hagiyemo imbaraga zikomeye cyane nko kuba umugore atishyura igihe agiye kubyara n’ibindi.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE