Abagize B2C batangaje ko imyiteguro y’igitaramo cyabo bayigeze kure

Abagize itsinda ry’umuziki B2C, ryo muri Uganda rigizwe n’abahanzi batatu, batangaje ko imyiteguro y’igitaramo cyabo cyo kwizihiza imyaka icumi bamaze bakora umuziki irimbanyije kandi bayigeze kure.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wa tariki 14 Mata 2025, bavuze ko imyiteguro irimbanyije, cyane ko igitaramo cyabo giteganyijwe tariki 9 Gicurasi 2025, kikazabera muri Hotel Africana mu mujyi wa Kampala.
Aba basore bavuga ko urugendo rw’imyaka 10 ari rurerure, ku buryo bafite byinshi byo kwishimira bifatanyije n’abakunzi babo.
B2C mu magambo arambuye ni ‘Born to Conquer’ ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ‘Abavukiye kuganza’, ryatangiye gukora imiziki mu 2015, rikaba rigizwe n’abahanzi batatu barimo Delivad Julio, Mugisha Richard hamwe na Ssali Peterson.
Iri tsinda rizwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Gutujja bafatanyije na Rema Namakula, ‘Gutamiiza’ bafatanyije n’itsinda rya Radio & Wease, No You No Life bafatanyije na The Ben n’izindi.
Biteganyijwe ko igitaramo cyabo kizagaragaramo abahanzi batandukanye bagiye bafatanya mu ndirimbo, barimo Rema Namakulah wari witabiriye ikiganiro baraye bagiranye n’itangazamakuru.
