Abagera kuri 700 babonye akazi mu Mujyi wa Kigali binyuze muri JobNet

Umujyi wa Kigali watangaje ko urubyiruko rugera kuri 700 rwabonye akazi umwaka ushize wa 2024, binyuze mu rubuga ruhuza abatanga imirimo n’abayikeneye ‘Kigali JobNet’.
Dusabimana Fulgence, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 26 Kamena 2025 muri Petit Stade ubwo habaga JobNet ku nshuro ya 15.
Intego y’uyu mwaka igira iti: ‘Ihangwa ry’umurimo intego dusangiye’.
Umujyi wa Kigali uvuga ko Kigali JobNet ari umwanya udasanzwe wo guhuza amahirwe, ubushobozi n’ibitekerezo bigamije iterambere rirambye ry’abaturage, cyane cyane urubyiruko.
Dusabimana yagize ati: “Muri JobNet iheruka ya 2024, abantu barenga 700 babonye imirimo ihoraho n’akazi k’igihe gito, mu gihe abarenga 1 800 babonye aho bimenyerereza umurimo n’aho bakorera amahugurwa atandukanye.”
Yakomeje agira ati: “Ikigereranyo kivuga ko 13.6% by’abatuye Umujyi wa Kigali, ari abantu bagishakisha imirimo batarayibona. Bari hasi ugereranyije n’impuzandego y’igihugu, aho usanga iri kuri 14.9%.
Iyo turebye hafi 1 800 000 by’abanya Kigali kugira ngo babe 13.6% badafite akazi, ni ikibazo gikomeye, ni ikintu kinini.
Ni yo mpamvu Umujyi wa Kigali dushyiraho ingufu kugira ngo dufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye n’abongabo dufite babashe kubona imirimo.”
JobNet si urubuga gusa, ni ikintu kirimo gutanga umusaruro, kubera ngo muri rusange muri JobNet yabaye mu 2024 hari abantu bari bameze nk’abo uyu munsi bagera kuri 351 babonye akazi ku buryo buhoraho.
Ati: “Dufite kandi 374 babonye akazi by’igihe gitoya, tukagira na 379 babonye aho bimenyereza akazi.
Umujyi wa Kigali ufite 1 680 bahawe amahugurwa mu bigo bitandukanye kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo.
Iyo ni imibare ifatika, igaragaza ko iki gikorwa ari ikintu gikomeye cy’ingenzi kandi tuzakomeza gushyiramo ingufu kugira ngo dushakire imirimo abanya Kigali.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko JobNet ari ikimenyetso cy’imbaraga zishyirwa mu gushakira ibisubizo ikibazo cy’ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko, hakoreshejwe ubufatanye, ikoranabuhanga, n’imiyoborere ishingiye ku muturage.
Afrodis Itabeshya yabwiye Imvaho Nshya ko yasoje amashuri muri IPRC Kigali, mu bijyanye no gutunganya amajwi n’amashusho.
Mu buhamya bwe, Itabeshya avuga ko yitabiriye JobNet mu 2012, nyuma abona akazi. Ubu ni umuyobozi ushinzwe ibya tekinike mu kigo akoreramo.
Asaba urubyiruko bagenzi be kujya bitabira Kigali JobNet. Ati: “Ndashishikariza urubyiruko bagenzi banjye kujya baza muri JobNet kugira ngo bashobore kubona akazi.”
Iribagiza Beatha witabiriye JobNet ku nshuro ye ya mbere, yahamirije Imvaho Nshya ko yabonye akazi ko kwakira abakiliya muri KSP binyuze muri JobNet.
Yagize ati: “Bampuje n’ugatanga kandi ambwira ko ngomba kuzana ibyangombwa tugahura kandi mfite icyizere ko nakabonye.”
Avuga ko yize ibaruramari muri Kaminuza akaba yarashatse akazi kuva mu 2016 kugeza ubu akaba atari yakakabonye.
Uwimana Saleh, umuyobozi w’ikigo KSP Rwanda, avuga ko kuva mu 2013 bamaze gutanga akazi ku bantu 40 binyuze muri JobNet.
Ati: “Harimo ababonye imenyerezamwuga mu kigo cyacu, hari abnyuze iwacu mu mahugurwa uyu munsi bafite imirimo ariko harimo abo twakoresheje n’abo dukoresha uyu munsi.”
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bakora n’abashomeri mu Rwanda (LFS) igihembwe cya mbere cya 2025, bwagaragaje ko abantu 5,323,552 bangana na 63% bari ku isoko ry’umurimo.
Abantu bafite akazi ni 4,730,124 bangana na 56%, abashomeri (abantu bose badafite akazi, barimo kugashaka kandi biteguye kugakora) ni 593,428 bangana na 11.1%.
Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024 abashomeri mu Rwanda bari 53.1%, mu gihe umwaka wabanje mu gihembwe nk’iki bari 47.7%.
Ni mu gihe abagera kuri 3,128,025 bangana na 37% bo batari ku isoko ku isoko ry’umurimo.
Abantu batari ku isoko ry’umurimo ariko bakora ubuhinzi bw’amaramuko bagera kuri 1,312,197 bangana na 48.6% n’abandi batari ku isoko ry’umurimo (abanyeshuri, abageze mu zabukuru, abafite ubumuga,…) bagera kuri 1,814,828 bangana na 51.4%.
Urubyiruko rungana na 50.5% rufite akazi mu Rwanda mu gihe urubyiruko ruri mu bushomeri ari 13.6%.
Urubyiruko rwo mu Mujyi rufite akazi rungana na 62.9% naho urwo mu cyaro rufite akazi ni 53.2%.
Ni mu gihe urubyiruko rw’abashomeri mu Mujyi rungana na 11.5% naho urwo mu cyaro ari 11%.





