Abaganga b’u Rwanda bikubye hafi 4 mu myaka 2

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko nyuma y’aho himakajwe gahunda yo kongera abaganga byatumye bikuba 3,7 mu myaka ibiri ishize.
Ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gukuba 4 umubare w’abaganga mu myaka ine (4X4) by’umwihariko ababyaza iburaho gato ngo igerweho kuko ubu igeze ku kubakuba hafi inshuro enye.
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Butera Ivan yabisobanuriye Inteko Rusange y’Abasenateri, ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo yabahaga ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mavuriro y’ibanze.
Agira ati: “Dutangira iyi gahunda ya serivisi z’ubuvuzi [mu 2023] abakozi bari 1604, mu mwaka twatangiriyeho bahise baba 4000. Mu mwaka wa 2024, bageze ku 5 937.
Urumva ko kuva ku 1604 kugera ku bihumbi 5900 birenga, ni hafi kwikuba 4, tugeze ku ntego ya 3,7. Ntabwo byari byagera ku gukuba 4 neza”.
Yakomeje avuga ko intego y’imyaka 4, izagerwaho byanze bikunze kuko hari mu nzego zimwe na zimwe abaganga bamaze kwiyongera mu kwitabira kwiga ayo masomo.
Butera ati: “Kuva twangira gahunda ya 4X4, abize ibijyanye n’indwara z’abagore (Genecology) ni ho hari ikibazo cyane, buri mwaka abaganga babaga ari 9, ubungubu biga ari 78, abiga kubaga bigaga ari 4 ubu bakaba bamaze kugera kuri 35, abita ku bana (pediatre) bari 7, ubu bakaba bageze kuri 34”.
Ku rundi ruhande, Abasenateri bibajije niba kongera ku bwinshi bw’abiga ubuvuzi bijyanishwa no kubigisha amasomo afite ireme.
MINISANTE yabijeje ko abo biga neza, by’umwihariko mu mashami y’abiga ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye.

Yavuze ko mu mwaka ushize, uwahize abandi mu masomo ngiro yari muri abo ibishimangira ireme ry’amasomo bize.
Ni mu gihe muri gahunda yo kwigisha amasomo y’abaforomo mu mashuri yisumbuye yatangiye mu mwaka wa 2021, biteganyijwe ko mu mwaka w’amashuri 2024/2025 hazakora ikizamini cya Leta kizatuma abagera kuri 960 bajya mu kazi bakagabanya icyuho cy’abakozi ku mavuriro.