Abafite amazi mu ngo 50% ntibishyura ku gihe, WASAC igiye kujya ibakupira

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi isuku n’Isukura (WASAC Group) bwatangaje ko bwakajije ibihano ku bantu bafite amazi mu ngo, batinda kwishyura fagitire y’amazi, aho bamwe bazayabakupira.

WASAC ivuga ko 50% by’abafatabuguzi bayo ari bo bishyurira ku gihe abandi bakishyura batinze cyangwa bakirenza ukwezi batarishyura.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Gukwirakwiza amazi isuku n’Isukuru (WASAC Utility) muri WASAC Group, Umuhumuza Gisele, yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yavuze ko gupira umuntu watinze kwishyura ubundi bizabaho kubera ko ubundi buryo bwananiranye.

Ati: “Gukupira umuntu uretse ko bigutera igihombo wowe[uwakerewe kwishyura amazi], bidutera natwe igihombo, kuko tugukupira tukanagaruka kongera kugukupurira.”

Uwo muyobozi yumvikanishije ko izi ngamba n’ibihano ku batinda kwishyura amazi bakoresheje, bijyana n’intego rero Leta y’u Rwanda yihaye yo kwihutisha uburyo bwo gukwirakwiza amazi meza mu ngo z’abaturage.

Yunzemo ati: “Muri iyi myaka 5 iri imbere [kugeza mu 2029] tugomba kuva kuri 20% by’abaturage bafite amazi mu ngo zabo, tukagera nibura kuri 50%. Kugira rero ibyo bishoboke, tugomba kuba tuvuye ku bafatabuguzi uyu munsi dufite bagera kuri 300 804, tukagera nibura kuri 1 000 000.”

Muri uyu mwaka wa 2024/2025, WASAC yashoboye kugeza kubafatabuguzi ibihumbi 54, amazi meza mu ngo zabo, ariko mu mwaka utaha wa 2025/2026 iteganya kugeza amazi meza mu ngo ibihumbi 100.

Ati: “Abantu batwishyurira ku gihe ku kwezi bari hagati ya 45 na 50%, ni ukuvuga ko 50% barenza ya minsi 15 twateganyije yo kwishyura, bakageza no mu kundi kwezi.”

Umuhumuza akomeza avuga ko muri iki gihe, hashyizwemo imbaraga zo kwibutsa abantu kwishyura amazi ku gihe ariko mu gihe batabikoze bahabwe ibihano byateganyijwe.

Ati: “Ni ugukoresha ikoranabuha, tukagera no kuri imeli yawe, no kuri telephone, tukwibutsa tuti nyabuna dore twakugejejeho fagitire twishyure.

Hari ibiganiro turimo n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), ku buryo tukwibutsa, iminsi 30; ubundi ni iminsi 15 yo kuba warangije kwishyura, ariko twavuze tuti ‘reka twihangane nibura nubona iyo fagitire ubyishyurire rimwe.”

Yashimangiye ko mu gihe umuturage arengeje iyo munsi atarishyura azajya abarirwa ibihano bingana n’amande ya 0,5% by’amafaranga yagombaga kwishyura bishobora no kugera kuri 1,5%, ndetse uwananiranye mu buryo bugaragara akaba yanakupirwa amazi.

Abaturage basabwe kwirinda guha amafaranga mu ntoki abakozi ba WASAC

Mu rwego kwirinda ruswa n’akarengane, Umuhumuza yavuze ko kwishyura fagitire y’amazi nta muturage utanga amafaranga mu ntoki ahubwo ayashyira kuri banki yabugenewe cyangwa se kuri Mobile Money.

Yagize ati: “Amazi ni umutungo kamere, mu by’ukuri iriya fagitire tuba twabahaye ntabwo ari iy’amazi nta n’ubwo twabona igiciro cyayo ahubwo kiriya kiguzi ni icya serivisi. Tuba twashyizemo imiti, kugira ngo dushobora kurema amazi meza, amashanyarazi twakoresheje kugira ngo atugereho, dukoresha abakozi bafite ubushobozi n’ubumenyi butandukanye kandi na bo bafite ikiguzi kugira ngo amazi ashobore kutugeraho.”

Yasabye abaturarwanda gufatanya na WASAC kugabanya igihombo kugira ngo amazi ntakomeze kwangirika.

WASAC ivuga ko yihaye intego ko nibura nyuma y’amasaha atatu izajya iba yageze ahantu hari ikibazo cy’amazi ameneka ikagikosora.

Umuhumuza ati: “Impamvu tuvuga amasaha atatu, ni ugukura aho ibikoresho byacu biba biri, tubigeza ahari ikibazo ku buryo igihe kinini cyane ari amasaha atatu.”

Umuhumuza Gisele, Umuyobozi Mukuru wa WASAC Utility yavuze ko WASAC ikomeje ingamba zo kugeza amazi meza ku baturage
WASAC Group ivuga ko umuntu uzajya atinda kwishyura amazi igiye kujya imukupira
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE