Abadepite bemeje itegeko rikemura amakimbirane mu bwubatsi n’ibidukikije

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imirimo y’ubuhanga mu guhanga inyubako, iy’ubuhanga mu by’ubwubatsi n’iy’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi.
Kimwe mu byo ryitezweho harimo gufasha gushyiraho ihuriro ry’abanyamwuga mu bwubatsi n’abahanga mu kubungabunga ibidukikije hagamijwe gukemura amakimbirane cyangwa ukutumvikana hagati yabo byajyaga bigaragara mu gihe cyo kubaka ibikorwa remezo bimwe na bimwe.
Ni itegeko ryemejwe ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025, nyuma y’aho Komisiyo y’Ubukungu n’ubucuruzi isobanuye impamvu yayo.
Perezida w’iyo Komisiyo Hon. Munyangeyo Theogene yasobanuye ko itegeko rya mbere mu Rwanda rigenga imyuga y’abahanga mu guhanga inyubako n’iy’abahanga mu by’ubwubatsi ryashyizweho mu mwaka wa 2012.
Yavuze ko kuva ryashyirwaho ryagiye rigaragaza ibibazo by’ingutu no gukumira bamwe kubona amahirwe akomeye mu iterambere ry’ubukungu, serivisi z’imibereho, n’ibikorwa remezo.
Yagize ati: “Ryahuye n’ibibazo byinshi cyane cyane bijyanye no kurishyira mu bikorwa, cyane cyane mu bijyanye n’amategeko n’amabwiriza byafashwe vuba aha mu bijyanye no kurengera ibidukikije mu by’ubwubatsi, birimo kubahiriza amategeko y’ubutaka, iyubahirizwa ry’Amabwiriza y’imyubakire mu Rwanda n’ajyanye n’imitunganyirize n’imyubakire y’imijyi n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko kandi n’ubwo hashyizweho urugaga rw’abahanga mu guhanga inyubako n’urw’abahanga mu by’ubwubatsi, byagaragaye ko hakenewe cyane gushyiraho Urugaga rw’abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi mu Rwanda kugira ngo bateze imbere ibikorwaremezo by’ahantu hubatse.
Kubera izo nzitizi Guverinoma yahisemo gutangiza umushinga mushya w’itegeko kuko ingingo nyinshi ziri mu itegeko risanzweho zagombaga kuvugururwa, kandi hakaba hari n’izindi ngingo nshya zashyizwe mu mushinga mushya.
Ati: “Gushyiraho Urugaga rw’abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi mu Rwanda, hamwe n’amategeko agenga uyu mwuga n’abawukora.
Kwinjiza mu mategeko abandi bahanga mu by’ubwubatsi batari bavuzwe mu mategeko yabanje, hagendewe ku byo bize. Ibi bikubiyemo abafite impamyabumenyi ya Advanced Diploma (A1) n’iya Diploma(A2), y’amashuri yisumbuye cyangwa tekiniki mu bwubatsi cyangwa andi mashami bifitanye isano, mu gihe itegeko ryariho ryavugaga gusa abahanga bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree/ A0) mu bwubatsi.”
Yakomeje avuga ko bizakorwa hagamijwe gushimangira kubahiriza amategeko mu bikorwa by’ubwubatsi.
Ni itegeko kandi avuga ko rizagaragaza uburyo bwumvikana bwo gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi, ryumvikanisha neza uburyo bwo kubahiriza amategeko ugereranyije n’amategeko yabanje.
Gushyiraho imiterere y’ubuyobozi bw’inzego zishinzwe kugenzura ibikorwa by’imijyi no kubaka. Inteko Rusange ya buri kigo izaba irimo umwe mu bahagarariye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kugira ngo akurikirane ibikorwa by’abahanga kandi agire inama Minisitiri.
Kugaragaza neza inzego z’imirimo muri iyi myuga itatu, hagaragazwa ibyo zibazwa n’ inshingano zazo mu bikorwa byazo bya buri munsi.
Depite Nsangabandi Erneste yabajije niba iryo tegeko rizakemura amakimbirane cyangwa ukutumvikana kujya kugaragara hagati y’abubatsi n’ababungabunga ibidukikije.
Yagize ati: “Mu nama bagize [komisiyo] babajije impamvu abanyamwuga mu gutegura imishinga y’ubwubatsi mu mijyi (Urban Planner), batarebwa n’uyu mushinga w’itegeko babwirwa ko babarizwa muri Minisiteri y’Ibidukikije.”
Yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kunoza imikoranire y’abubaka ibikorwa remezo kuko hari amakosa akorwa kubera ko byubatswe n’abantu batandukanye.
Yagize ati: “Hari ahubakwa nk’umuhanda ugasanga hubatswe ibintu byinshi, ibisimu bitarasubiranyijwe, kandi akenshi biba bikurikiranwa n’inzobere mu by’ibidukikije.
Nagira ngo komisiyo idusobanurira aya makimbirane ashobora guterwa n’umwuga aho usanga ushinzwe ubugenzuzi bw’ikorwa remezo usanga ari kuvuga ngo mureke mutangiza ariko undi w’umwubakitsi wabigize umwaga afite intego yo kwihutisha ibyo akora.”
Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi yasobanuye ko iryo tegeko rigenga abahanga mu guhanga inyubako abayubaka n’abagena agaciro kayo gusa.
Yavuze mu gusuzuma umushinga waryo, bibajije impamvu rireba abo banyamwuga, niba batashyira irirebe ihuriro ry’abanyamwuga mu nzego zitandukanye gusa iza gusanga buri munyamwuga afite itegeko rimugenga, kuko hari abavuka buri munsi mu gihugu, barimo abahanga mu koranabuhanga, abareba ibikoresho byo kwa muganga bazaza n’abandi.
Iyo komisiyo yashimangiye ko nta mpungenge ku makimbirane ashobora kuvuka ku babungabunga ibidukikije no kubaka ko hateganywa gushyiraho ihuriro ribahuza ku buryo bagomba kugira imyumvire imwe kandi bakaba bakorera bose mu Rwanda.

