Abadepite batangiye kugenzura imitangire ya Serivisi mu nzego z’ibanze

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 28, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite batangiye gusura abaturage mu rwego rwo kugenzura imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, aho basura abaturage mu gihugu hose bagamije gukurikirana ibimaze kugerwaho mu mikorere y’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage mu guha serivisi nziza abaturage.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagize ati: “Iki gikorwa kirashimangira inshingano y’Inteko Ishinga Amategeko ijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no gushyigikira imiyoborere idaheza kandi ishyira umuturage ku isonga, bigira uruhare mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego za NST2 n’icyerekezo 2050.”

Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ahatangirwa serivisi ku rwego rw’Umurenge, harimo serivisi z’ubutaka n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izitangirwa mu ikoranabuhanga rya Irembo.

Abagize Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, bazasuzuma niba hari serivisi zitangwa ku buryo bunoze, uko zifasha abazikeneye n’uko byorohera abaturage kuzigeraho.

Abaturage bazaboneraho umwanya wo kuganira n’Abadepite. Bimwe mu byo izi ntumwa za rubanda zizaganira n’abaturage ni ibijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gukemura amakimbirane, imitangire ya serivisi ndetse n’inshingano mboneragihugu Abanyarwanda basangiye mu iterambere ry’igihugu.

Biteganyijwe ko Abadepite bazifatanya n’abaturage mu bikorwa by’umuganda rusange mu Turere twose two mu Ntara, ku wa 31 Gicurasi 2025.

Ingendo z’Abadepite mu Ntara zatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi, zikazageza tariki 04 Kamena 2025 mu Ntara zose no ku wa 07-08 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali.

Abadepite batangiye kugenzura imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 28, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Jean claude manishimwe says:
Gicurasi 29, 2025 at 5:42 am

U Rwanda rwakabaye rwararenze aho ruri mwiterambere, arko munzego zo hasi harimo icyuho gikomeye kandi ntakuri wahasanga ibibera iwacuho ni akumiro 0780524410

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE