Abadepite batangiye gusuzuma imikorere y’inganda mu kuzamura ibyoherezwa mu mahanga

Abadepite batangiye ingendo rusange hirya no hino mu Gihugu zigamije kureba imikorere y’inganda nto n’iziriritse mu rwego rwo kureba niba zishobora kuziba icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rukura mu mahanga ndetse banarebe ibikorwa by’ubukerarugendo byibanda kuri serivisi z’amacumbi n’amahoteli.
Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko izi gendo zo mu mirenge imwe n’imwe mu turere tw’Igihugu zatangiye uyu munsi ku wa 27 Gicurasi aho zabimburiwe no kwifatanya n’abaturage mu Muganda rusange no kuganira na bo, zizasozwa ku wa 3 Kamena 2023. Ziteganyijwe no mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 -11Kamena uyu mwaka.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, ku bijyanye n’inganda nto n’iziciriritse yagize ati: “Tuzareba uburyo izo nganda zikora, ibibazo zifite cyangwa niba zikora ibintu bishobora kuba byapiganwa ku isoko mpuzamahanga kuko dushaka ko bakora ibyiza. Tuzareba n’imbogamizi zaba zihari”.
Yakomeje agira ati: “Turashingira ku ntego yo muri NST1 yerekeranye no guteza imbere inganda na serivisi hagamijwe kugera kuri 17% ku byoherezwa mu mahanga”.
Nibura kabiri mu mwaka, Abadepite bakora ingendo rusange hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kumenya ibibazo abaturage bafite, kugira ngo bamenye ibibakorerwa n’uruhare babigiramo.
Hon Mukabalisa ati: “Icyangombwa ni ukugira ngo dukurikirane gahunda za Leta, dukurikirane ibikorwa, turebe niba bidufasha kugera ku ntego tuba twariyemeje”.
Yagaragaje ko muri izi ngendo bazakira ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage, bazareba kandi niba ibibazo bagiye basigira inzego z’ibanze zarabikemuye, niba zitarabikemuye barebe impamvu bitakemutse.

Yasobanuye kandi ko ibyo bazaba bavanyemo bazabiganira n’izindi nzego, niba hari ibikeneye gukorerwa ubuvugizi bukorwe.

