ABADASSO 349 basoje amahugurwa bayitezeho kunoza inshingano zabo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yasabye ababyeyi gushishikariza no gukundisha abana kwinjira mu mwuga wo gukorera Igihugu binyuze mu rwego rwa DASSO kuko ari akazi keza gasaba ubwitange, kandi abasoje amahugurwa bavuze ko azabafasha kunoza akazi kabo.
Ibi yabigarutseho kri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024, mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda i Gishari mu Karere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y’icyiciro cya VII ahabwa Urwego rushinzwe gufasha Akarere gucunga umutekano (DASSO) binjijwe mu kazi bagera kuri 349 barimo abagabo 241 n’abagore 108 batanzwe n’Uturere 12.
Minisitiri Musabyimana Jean Claude yashimiye icyerekezo cyiza cy’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yahaye Abanyarwanda ndetse n’uburyo aharanira kubaka ubushobozi bw’Inzego z’ibanze kugira ngo zihore ku ruhembe rwo gukomeza guharanira ko Abanyarwanda bagira imibereho myiza ya buri wese.
Yagize ati: “Icyerekezo cyiza yaduhaye dufite kidutoza gukorera hamwe kandi neza bikaba byaratumye u Rwanda rwongera kubaho no kunga ubumwe kandi rutekanye ndetse runatera imbere umunsi ku wundi. Twese rero dufite inshingano zo gusigasira no kurinda ibyagarutsweho.”
Yashimiye ubufatanye buri hagati ya Minisiteri y’Umutekano na Polisi bifasha mu guhugura aba-DASSO kandi ko bifasha kuba Abanyarwanda batekanye.
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti yasobanuye amasomo atandukanye aba-DASSO bahawe mu rwego rwo gukora no kunoza akazi kabo.
Yagize ati: “Bize amasomo y’akarasisi, ubwirinzi bukoreshejwe amaboko barwanya abagizi ba nabi, amasomo y’inshingano n’imiterere y’urwego rwa DASSO, ay’ubutabazi bw’ibanze, ayo gukusanya amakuru no kuyatangira ku gihe, gucunga umutekano ahantu hahuriye abantu benshi, kwakira ababagana (Customer care) n’ibiganiro bitandukanye mboneragihugu bigamije kubaka u Rwanda twifuza no gushyira umuturage ku isonga.”
Mu gihe kingana n’amezi atatu bari guhugurwa mu ishuri rya Polisi i Gishari, bamwe mu bahuguwe bavuze ko amahugurwa bahawe ari ingenzi kuko bagiye kuyabyaza umusaruro mu kwimakaza umutekano baharanira guteza imbere umutekano.
Niyonzima Chadrack wo mu Karere ka Nyamasheke, yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi ku bana b’u Rwanda bafite intego, nahuguriwe kukwimakaza umutekano ndetse no gukorera igihugu cyanjye kandi mparanira kugiteza imbere.”
Ayinkamiye Antoinette wo mu Karere ka Rubavu, yagize ati: “Tumaze mu mahugurwa igihe kingana n’amezi atatu kandi nizeye ko agiye kumfasha mu kazi ngiyemo kandi nzarushaho gufatanya nabo nsanzemo turengera abaturage kandi twiteguye kugakorana ubushishozi.”
Harelimana Sadi wo mu Karere ka Rwamagana, ati: “Amasomo twahawe ni meza kandi igisigaye ni ukuyashyira mu bikorwa.”
Minisitiri w’Ubutegetsi kandi yasabye ababyeyi gutoza abato kujya muri DASSO no mu zindi nzego z’umutekano.
Yagize ati: “Turashimira ababyeyi bohereje abana babo bakaza kwifatanya n’abandi muri uru Rwego rwa DASSO. Turashishikariza ababyeyi gukomeza kwigisha no gukundisha abana umwuga wo gukorera Igihugu muri DASSO no mu zindi nzego zishinzwe umutekano kuko ni akazi gasaba ubwitange kandi ubwo bwitange bukaba nta handi bwava uretse mu burere bakura iwabo.”
Kuva tariki ya 07 Gicurasi 2024 ni bwo amahugurwa yatangiye kuri ba-DASSO bagera kuri 350 ariko umwe aza kugira ikibazo, hasoza aba-DASSO 349 bagizwe n’abagabo 241 n’abagore 108 baturutse mu Turere 12 ari two Burera, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Kayonza, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rusizi ndetse na Rwamagana.





