Abacamanza bibukijwe guhuza  imyandikire n’isesengura ku manza

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla, yasabye Abacamanza bose guhuza imitekerereze mu gusesengura imanza no kugira imyandikire yayo imwe kugira ngo iyo serivisi inogere abo bakorera.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nyakanga ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itatu y’Abacamanza 46 baturutse hirya no hino mu gihugu  na bo bakazafasha guhugura  bagenzi babo.

Ni amahugurwa yitabiriwe na bamwe mu bacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko rw’Ubujurire, Urukiko Rukuru n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Mukantaganzwa yavuze ko uru rwego rukirimo imbogamizi zo kudahuza intekerezo kandi hari nubwo usanga hafashwe icyemezo kidasobanutse mu rubanza kandi mu by’ukuri rwumvikanaga.

Ati: ”Ukabona icyemezo utazi iyo giturutse cyangwa rimwe na rimwe ugasanga hari igihe dufite ibibazo bijya gusa ariko ugasanga intekerezo mu rwego rw’amategeko ituganisha ku cyemezo atari imwe.”

Avuga ko ayo mahugurwa ari umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya ibyo basanzwe bazi kugira ngo binoge hagamijwe gufashanya guhuza imitekerereze mu gusesengura imanza no guhuza imyandikire yayo.

Ati: “Ni umwanya mwiza wo kwibukiranya ku buryo umuntu uzajya ubona kopi y’urubanza  rw’Urukiko rw’Ikirenga, iy’Urukiko rw’Ubujurire, Urukiko Rukuru, Urukiko Rwisumbuye, Urukiko rw’Ibanze azajye abona ko ayo makopi y’imaza afitanye isano, azajye abona ko ayo makopi y’imanza ari ku rwego rumwe kuko aha turi mu rwego rumwe.”

Madamu Mukantaganzwa yibukije Abacamanza ko inshingano yabo ari imwe  kandi icyo basabwa ari ukugaragariza umuturage urubanza rwe, rwanditse neza kandi rugaragaza neza aho icyemezo cyakomotse.

Yabasabye kumva inshingano zabo byimbitse  bakazafasha kwigisha bagenzi babo kugira ngo hatangwe ubutabera buboneye.

Abacamanza bibukijwe kugira imyandikire imwe y’imanza
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
karume says:
Nyakanga 22, 2025 at 10:30 am

Ni byiza rwose uwatsinzwe akabibona bisobanutse bigatuma adakomeza guta igihe ajurira. Igitekerezo ahubwo hajyeho structure yo kwandika urubanza ihuriweho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE