Umucyo w’u Rwanda mu kurwanya ruswa urifuzwa mu bihugu by’Afurika

“Icyo dukeneye ni ubushake bwa Politiki mu guhangana na kimwe mu bikorwa bibabaza cyane kandi gisenya kurusha ibindi ku Isi: iyo ni ruswa. Kandi ubwo bushake bwa Politiki butabayeho ibyo twageraho ni bike cyane.”
Ubwo ni ubutumwa bwagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) Patricia Scotland, ubwo yagaragazaga urugero rwiza rw’ubushake bwa Politiki bwo gukumira no guhashya ruswa mu Rwanda ibindi bihugu by’Afurika bikwiye kwigiraho mu kwigobotora ikiguzi cyayo kiremereye cyahejeje benshi mu bukene bw’akarande.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri iyi nama ya 12 yahurije i Kigali Inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu by’Afurika bihuriye muri Commonwealth, yashimangiye ko ikiguzi cya ruswa ku isi kiri hejuru cyane.
Yagize ati: “Raporo zitandukanye zigaragaza ko ruswa ku isi yose isaba ikiguzi cya tiriyali y’amadolari y’Amerika buri mwaka. Ibyo bigira ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw’abaturage bacu. Iki kiguzi kiri hejuru, kandi gikomeje guca intege ukwigira kw’ibihugu byacu.”
Agaruka ku bimaze gukorwa n’u Rwanda, Dr. Ngirente yagaragaje ko ubushake bwa Politiki mu kwimakaza gukorera mu mucyo no kuzuza inshingano uko bikwiye biri mu by’ingenzi byabaye umusingi wa gahunda yo kutihanganira ruswa iyo ari yo yose.

Ati: “Nk’uko byagarutsweho n’Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, icyaha cya ruswa mu Rwanda ntigishobora kwihanganirwa kubera impamvu iyo ari yo yose mu mategeko y’Igihugu. Ibyo bivuze ko ibyaha bya ruswa bidasaza.”
Yakomeje avuga ko guhera mu mwaka wa 2016, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda y’Imihigo aho buri mukozi wa Leta asinyana imihigo n’umuyobozi we cyangwa umukuriye, ibi bikaba bikorwa mu nzego z’ubuyobozi guhera mu Karere kugeza kuri za Minisiteri na z’Ambasade.
Yakomeje avuga ko kandi mu gukumira no kurwanya ruswa iyo ari yo yose, Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kugeza serivisi nziza ku baturage. Yavuze ko hari ingero nyinshi z’aho imitangire ya serivisi kuri ubu yagabanyijwemo uguhura kw’abantu ku giti cyabo ari na byo bishobora kuvamo icyuho cya ruswa.
Yavuze ko serivisi zose za Leta z’ingenzi zashyizwe ku ikoranabuhanga uhereye ku zirebana n’ubutegetsi bw’Igihugu zitangirwa ku rubuga rw’Irembo hagakurikiraho sisitemu zitandukanye zirimo ikoranabuhanga ryifashishwa mu butabera (EICMS), irikoreshwa mu gutanga serivisi z’imari (IFMS), iryifashishwa mu kwijiza abakozi mu murimo (E-Recruitment) n’irifasha mu gupiganira amasoko no kuyatsindira (E-Procurement).
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari yo “Kurwanya Ruswa mu guharanira imibereho myiza n’iterambere rirambye muri Afurika”, ni ingirakamaro cyane. Ijyaniranye n’icyerekezo 2063 cy’Afurika ari cyo “Afurika Dushaka”
Afurika iracyafite urugendo rurerure
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yavuze ko nubwo Umugabane w’Afurika ukomeje gushyira imbaraga mu kunoza imiyoborere myiza ariko ugifite urugendo rurerure.
Yashimye intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo guhangana n’iki cyorezo ku Mugabane w’Afurika agira ati: “Kugeza ubu, ibihugu byinshi by’Afurika byemeje amasezerano y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ajyanye no gukumira no kurwanya ruswa, ndetse binifashisha n’andi mabwiriza mpuzamahanga yo kurwanya ruswa. Nk’uko bisabwa n’amahame mpuzamahanga, ibihugu by’Afurika byashyizeho amategeko yo kurwanya ruswa hashyirwaho n’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa.”

Yakomeje avuga ko hafi ya buri gihugu cy’Afurika gifite inzego zihariye zishinzwe kurwanya ruswa, mu guhangana n’ibyaha bimwe na bimwe n’imikorere idahwitse irimo ihererekanywa ry’amafaranga ritubahirije amategeko, gucura amafaranga, kunyereza umutungo, kugonganira mu nshingano n’ibindi.
Yavuze ko uretse ikiguzi gihanitse cya ruswa, itera ihungabana ry’ubukungu ikadindiza ishoramari kuko nta mushoramari ujya wemera gushyira amafaranga ye ahari ibyo bibazo.
yongeyeho ko ariko ibihugu bihuriye muri Commonwealth bishobora kugaragaza itandukaniro muri uru rugamba, binyuze mu kwimakaza ubutwererane no gushyiraho ingamba zo gukurikirana abagaragaweho na ruswa.
Ati: “Ndagira ngo nshimire umuhate w’ibihugu by’Afurika bihuriye muri Commonwealth mu rugamba rwo guhashya ruswa mu myaka 11 ishize, ubwo hashyirwagaho Ihuriro ry’Inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu by’Afurika bihuriye muri Commonwealth. Nizeye ko iyi nama izatanga umusaruro w’ingamba zo kurwanya ruswa n’izijyanye n’imicungire y’inzego za Leta bishingiye ku iyubahirizamategeko, gukorera mu mucyo no kuzuza inshingano.”
Iyi nama y’iminsi ine izasozwa ku wa Gatanu taliki 6 Gicurasi, ihuje abayobozi b’inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu 18 by’Afurika bihuriye muri Commonwealth ari byo Botswana, Cameroon, Eswatini, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, na Zambia.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yashimiye abayobozi b’izo nzego n’ubunyamabanga bwa Commonwealth kuba barahisemo ko iyi nama yabera imbonankubone mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri ishize ikorerwa ku ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.




