Nyamasheke: Ikiraro cyahagaritse ubuhahirane imyaka 6 cyubakishijwe miliyoni 100 Frw

Nyuma y’imyaka 6 abaturage b’Umurenge wa Mahembe bagorwa no kugenderana kubera ikiraro cya Nyarubandwa gihuza umuhanda umwe rukumbi uhuza Umurenge wose, uyu munsi bongeye guhahirana nyuma yo kongera kucyubaka aho cyuzuye gitwaye miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage b’uyu Murenge w’Akarerere ka Nyamasheke, bongeye kumwenyura babonye uburyo icyo kiraro cyakozwe mu buryo burambye, mu gihe bigeze kumara iminsi bahangayitse kubera rwiyemezamirimo wigeze kuza kucyubaka akagita kitarangiye.
Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya muri Gahsyantare ubwo icyo kiraro cyatereranwaga na rwiyemezamirimo bagaragaje uburyo bibabaje.
Umwe yagize ati: “Iki kiraro ibyacyo byatangiye kuzamba mu 1989 nari aha. Cyubakishwa ibiti amazi y’umugezi yongera agitwara, biza kugeraho birananirana. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi na bwo bagerageje gushyiraho ibiti abantu bifashisha, amabuye bashyizeho amazi akayatwara, bihumira ku mirari mu 2018 ubwo cyasaga n’igisenyutse burundu.”
Yavuze ko kuva mu 2018 iki kiraro kiri hagati y’Imidugudu ya Giko na Fumba, Akagari ka Gisoke, cyatumye abaturage b’ Akagari ka Nyakavumu kacyegereye bari barabuze uko bagera ku Kigo Nderabuzima cya Mahembe kiri mu Kagari ka Nyagatare, bakajya kwivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Gatare no ku Bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi, abejeje kawa zikabapfira ubusa n’ibindi bibazo cyatezaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yabwiye Imvaho Nshya ko ikiraro cyasubitswe kubakwa kubera ko hari mu gihe cy’imvura nyinshi kubera ko byari kugorana.
Muri Kamena 2024 ni bwo cyasubukuwe mu mpeshyi, ubu kikaba cyuzuye mu buryo bwanyuze abaturage.
Uwitwa Karekezi Eric wo mu Kagari ka Nyakavumu, yagize ati “Turishimiye cyane rwose. Bagikoze neza uko twabyifuzaga, kimeneye beto, bya biti bitamaraga kabiri babikuyeho, Umurenge wose ni nyabagendwa. Abajya ku isoko rya Mugonero, ku Kigo Nderabuzima cya Mhembe n’ahandi baragenda nta nkomyi, ku binyabiziga cyangwa ku maguru.”
Mukarwego Béatrice wo mu Kagari ka Gisoke, na we ati: “Imyaka yose twadindiye kubera iki kiraro tugiye kuyigaruza kuko cyari cyaradukenesheje bigaragara. Nta muturage wa Nyakavumu washoboraga kugeza ino ibikomoka ku mashyamba kandi barayagira menshi. Kujyana ikawa zacu ku ruganda byaratuvunaga zimwe zikadupfira ubusa, ariko ubu nta kibazo.”
Bashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, n’ubw’Intara y’Uburengerazuba bwababaye hafi cyane, itangazamakuru n’abandi bose bagize uruhare ngo iki kibazo gikemuke
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yemeza ko cyarangiye kandi bakigenzuye ko cyubatswe neza, kikaba kirangiye gitwaye miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Cyakozwe ku bushake bw’abaturage, ubuyobozi busanga gikwiye kwihutishwa kikanubakwa birambye bitewe n’akamaro kacyo ariko ngo kiza gutinda bitewe na rwiyemezamirimo utarubahirizaga amasezerano.
Ati: “Nyuma y’aho tuboneye ibibazo birimo twashyizemo ingufu ngo gikorwe kuko natwe twabonaga akamaro kacyo, turacyikurikiranira. Cyaruzuye, kiranyurwaho n’ibinyabiziga byikoreye, ubuhahirane ni bwose ntawe ukigira ikibazo cyo kujya kwivuza n’ibindi.”
Yashimiye abaturage uburyo bihanganye kugeza cyuzuye, abasaba kugifata neza no kukibyaza umusaruro bari bagikeneyeho, bakanajya batangira amakuru ku gihe ku bishobora kudindiza iterambere.


