Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege cya Kenya yahagaritse ingendo

Amakuru ava muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024 abagenzi bari ku kibuga cy’indege cya Kenya kiri mu murwa mukuru wa Nairobi babuze uko bagenda biturutse ku myigaragambyo y’abakozi.
Ni imyigaragambyo yamagana Leta ya Kenya bitewe nuko igiye gukodesha ikibuga cy’indege na Sosiyete yo mu Buhinde.
Mu masaha y’igicuku mu ijoro ryakeye indege zari kugenda zasubitse ingendo n’abakozi bakora ku kibuga cy’indege bahagarika akazi.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya biravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu abakozi benshi bakora ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) bigaragambirije ku marembo makuru ya cyo ari nako abapolisi bagerageza guhosha iyo myigaragambyo.
Abakora imyigaragambyo bavuze ko batari buyihagarike Leta ya Kenya idahagaritse amasezerano yagiranye na Adani Group yo kugura iki kibuga adahagaritswe.
Abakozi bagize Ihuriro ry’abakozi bakora ku kibuga cy’indege cya Kenya (JKIA) ari nabo bakoze imyigaragambyo, bavuga ko gukodesha iyo kompanyi yigenga iki kibuga imyaka 30 bizatuma batakaza kuri benshi muri bo.
Nta gitekerezo cyo guhagarika imyigaragambyo kuko abigaragambya ngo nibatamenya amakuru yose agize amasezerano yo gukodesha ikibuga cy’indege na kompanyi y’abahinde izwi nka Adani Group.
Kuva iyi myigaragambyo yatangira Kompanyi ya Leta Kenya Airways, yasohoye itangazo rivuga ko habayeho guhagarika ingendo zimwe zayo zari ziteganyijwe ku bagenzi bahahagurukira n’abagomba kuhagera.
Perezida William Ruto wa Kenya yasobanuye ko Leta itagiye kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.
Leta ivuga ko iki kibuga kitabyazwa umusaruro ukwiriye mu gihe kiri mu maboko yayo, bityo kugikodesha n’abikorera ari uburyo bwo kukibyaza umusaruro no kugiteza imbere.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko ku wa kabiri Urukiko Rukuru rwa Kenya ruhagaritse by’agateganyo ayo masezerano yo gukodesha iki kibuga.
Uru rukiko rwafashe iki cyemezo nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ihuriro ry’Abanyamategeko ba Kenya na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Kenya bivuga ko nta ishingiro bifite gukodesha umutungo w’igihugu w’ingenzi ku bantu bikorera.