Kigali: Hagiye kubakwa amacumbi agezweho 10 000

Umujyi wa Kigali uvuga ko kuri ubu ufite amacumbi 1 000, ukaba uteganya ko mu myaka itanu iri imbere uzubaka amacumbi agezweho kandi ahendutse agera ku bihumbi 10.
Byagaratsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku mishinga minini, Umujjyi wa Kigali uteganya mu myaka itanu iri imbere.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yavuze ko kubaka amacumbi afasha abaturage b’Umujyi wa Kigali birimo gukorwa hagamijwe gufasha ab’amikoro make kugira aho gutura hahendutse.
Meya Dusengiyumva asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa Imvaho Nshya yumvikanishije ko amacumbi 10 000 ari umushinga watangiriye ku mushinga wa Mpazi aho bazakoresha ibikoresho bihendutse muri ubwo bwubatsi.
Ati: “Ni uburyo dukoresha ibikoresho bikorerwa mu Rwanda, kandi bukaba bwihutisha kubaka, bigatuma n’iyo nzu ishobora kugurika ku muturage w’amikoro makeya ushaka uyimugurira.”
Dusengiyumva yashishikarije abikorerwa babifitiye ubushobozi gushora imari yabo mu kubaka ayo macumbi.
Ati: “Twaratangiye dufite inzu 1000, turifuza kugera ku bihumbi 10 mu myaka 5, ariko turifuza ko n’abikorera nk’abantu bafite nka miliyari bashobora kuyishoramo, kuko ni umushinga wunguka.
Kuko niba tubona inyubako igizwe n’inzu 54, ushobora kuyubaka kuri miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, hatarimo ubutaka (ikibanza) ndumva nta bizinesi irenze iyo ngiyo”.
Aho kubaka inzu z’umushinga wa Mpazi bigeze
Umujyi wa Kigali ushimangira ko izo nzu, mu mushinga wa Mpazi, abazitujwemo ari izabo bwite. Mu gihe izicyubakwa zizatuzwamo imiryango 688, biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Nzeri ari bwo zizatahwa.
Umujyi wa Kigali kandi ufite gahunda yo kubaka izindi nzu, ku butaka bwateganyijwe buri kuri hegitari 15.
Ni mu gihe nyuma yo kuzuza uyu mushinga wa Mpazi, iyi gahunda yo gutuza abaturage benshi ku butaka buto izakomeza n’ahandi mu Mujyi wa Kigali.
Izo nzuUumujyi wa Kigali uvuga ko ari imidugugu igomba kubamo imihanda hagati, isoko, ubusitani buzaba bwarongewemo na internet ndetse n’amazi meza.