Gatsibo: Abaturanye na Pariki y’Akagera bamaze imyaka 30 nta mazi meza

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 3, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Abaturage batuye ahitwa i Kabeza mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo ho mu Karere ka Gatsibo, baratabaza ubuyobozi kuko bagowe no kuba bamaze imyaka igera kuri 30 mu buzima buzira amazi meza.

Aba baturage baturanye na Pariki y’Igihugu y’Akagera, batangiye gutura muri kano gace guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe muri bo bakuru bavuga ko iyo myaka yose bayimaze bashoka ibishanga ndetse iriba rimwe (Nayikondo) bafite usanga ritabahaggije kuko na ryo rizana amazi make cyane.

Bavuga ko mu mwaka wa 2018 bakorewe umuyoboro w’amazi bagira icyizere ko bagiye kwegerezwa amazi meza ariko, birangira isoko bagombaga kuyafatiraho ibuze ubushobozi bwo kuyahageza.

Barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bukabakemurira ikibazo cyo kutagerwaho n’amazi meza kuko babangamiwe cyane no guhora barwaragurika kubera umwanda uturuka mu gukoresha amazi yo mu bishanga.

Kuri ubu bavuga ko bafite ivomo rimwe rizwi nka Nayikondo bafite rikoreshwa n’Imidugudu itatu gusa na bo ntiribahaze, abenshi akaba ari ho bahera badukira ibishanga.

Nyiransabimana Mariya, umwe mu baturage bo muri Kabeza, yavuze ko ubuzima butagira amazi meza bubagoye cyane.

Yagize ati: “Tubayeho mu buzima butagira amazi. Aka gace ni ho ushobora gusanga abana bakibyimba inda atari uko babuze ibyo kurya ahubwo biturutse ku gukoresha amzi mabi abatera inzoka, ariko n’umwanda ugasanga rugeretse.”

Bavuga ko n’amazi bakura mu gishanga usanga bayakoresha ku mibare ku buryo aho koga usanga bahitamo kubanza guteka kuko n’aho ibyo bishanga biri usanga hategereye ingo zabo.

Nyiransabimana yakomeje agira ati: Tubanza kureba ikihutirwa nko guteka wenda hagira utuzi dusaguka ukaba wakuhagira nk’akana gato kuruhinja abandi bakaba bakoga nko muri weekend batagiye ku ishuli bakajya kuyatunda.”

Bavakure Ildephonse na we avuga ko kuva batura muri aka gace bahageze nta bikorwa remezo bihari, ariko ko kuri ubu byahindutse aho ikibazo basigaranye ari icy’amazi.

Abaturage ba Kabeza basaba ubuyobozi kubakemurira ikibazo cyo kutagira amazi meza

Ati: “Aha ubundi twahitaga ku ishyamba. Nta muhanda twagiraga ubu warakozwe tugezwaho amashanyarazi, ubu igisigaye kugira ngo ubuzima bwacu bumere neza ni amazi kandi tunabona ari yo y’ingenzi cyane kurusha n’ibi bindi nubwo na byo twari tubikeneye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yemeje ko iki kibazo kizwi ndetse hari n’ibyakozwe ariko ntibigikemure, asezeranya abo baturage ko mu mezi atatu bazaba bavoma amazi meza.

Ati: “Ikibazo cy’aba baturage ubuyobozi burakizi. Twabanje kugerageza kubagezaho amazi twifashishije isoko ya Cyampirita mu Murenge wa Rugarama, ariko amazi aza kuba make birangira atabageraho. Kuri ubu rero twakoze umuyoboro uva ku yindi soko ya Minago mu Murenge wa Gitoki, aho tugiye guhuza uyu muyoboro n’uriya wavaga Cyampirita hanyuma bakabona amazi.”

Yahamije ko ibikorwa byo gutunganya imiyoboro byarangiye igisigaye arii ukuyihuza no kunoza inzira, maze amazi meza akagera ku baturage.

Meya Gasana yongeyeho ati: “Aba baturage bacu ba Kabeza rero twabasaba kwihangana rwose iki kibazo kiraza gukemuka.”

Kugeza ubu inzego zishinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Gatsibo zigaragaza ko ikigero cyo kugeza amazi meza kubaturage kigeze kuri 78%.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2029 ingo zose zizaba zigerwaho n’amazi meza nk’uko bikubiye mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda ya Guverinima y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2).

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko mu mezi 3 ikibazo cy’amazi mu gace ka Kabeza kizaba cyakemutse
Ikusanyirizo y’amazi ya Minago rigiye kwifashishwa mu kongera amazi mu gice kinini cy’umurenge wa Rwimbogo
  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 3, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Ntirugirimbabazi denny says:
Nzeri 3, 2024 at 5:03 pm

Congs kbs inkuru yawe yujuje ubunyamyuga komereza Aho ,abo baturage bitabweho ntigume mumvugo gusa bijyane ningiro

Ntirugirimbabazi denny says:
Nzeri 3, 2024 at 5:03 pm

Congs kbs inkuru yawe yujuje ubunyamyuga komereza Aho ,abo baturage bitabweho ntigume mumvugo gusa bijyane ningiro

NIYODUSENGA GUSTAVE says:
Nzeri 4, 2024 at 7:03 am

Urakoze cyane komeza utuvuganire

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE