MIFOTRA yikomye ibigo byishyuza abashaka kwimenyereza akazi

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yakebuye ibigo byiganjemo iby’abikorera bisaba amafaranga abashaka kwimenyereza umwuga (internship), ko bidakwiye ahubwo bakwiye kubumva kuko baba baje gutanga umusanzu n’ibitekerezo.
MIFOTRA ivuga ko ibigo bica amafaranga bidakwiye ahubwo ko umuntu ushaka kwimenyereza umwuga hari ibyo atakaza bityo ko yakoroherezwa.
Francois Ngoboka, Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA ushinzwe guteza imbere ubumenyi n’umurimo, yagize ati: ”Gucibwa amafaranga ngo ubone sitaje ntabwo ari byo ahubwo tubakangurira korohereza no kubafasha kuko umuntu iyo ashaka sitaje hari ibyo aba atanga haba gutega, kurya, amazi yo kunywa, akeneye koroherezwa aho gucibwa amafaranga.”
Ngoboka akomeza avuga ko uwimenyereza agira uruhare mu kuzamura umusaruro ikigo gitanga.
Ati: “Umuntu iyo agiye kwimenyereza ashobora kumara amezi abiri yiga ariko amezi akurikiye aba afasha cya kigo kugera ku nshingano no kongera umusaruro.”
Nubwo avuga ibi ariko, bamwe mu bagiye baganira n’Imvaho Nshya mu bihe bitandukanye bavuga ko bacibwa amafaranga ya sitaje ndetse bikanashimangirwa na ba rwiyemezamirimo ko baca ayo mafaranga kugira ngo bazabone uko bagura ibikoresho mu gihe byaba byangijwe n’uwimenyereza umwuga.
Jean Pierre Turabanye, Umupadiri w’umuryango w’Abaseleziyane akaba n’Umuyobozi w’Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro Gatenga Don Bosco, riherereye mu Karere ka Kicukiro, yemeza ko hataraboneka ibigo bihagije biha abanyeshuri amahirwe yo kwimenyereza umwuga.
Kandi ibigo byinshi bitanga imenyerezamwuga biri muri Kigali usanga ikiguzi cya cyabyo gihenda abana baturuka mu bice by’ibyaro.
Ntamugabumwe Ezechiel, rwiyemezamirimo ukorera mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, atanga sitaje ku bana bimenyereza umwuga w’ubudozi agaruka ku mpamvu zituma abana amahirwe yo kumenyereza umwuga.
Yagize ati: “Ahanini biterwa n’ubushobozi buke bw’abana batabona amafaranga ya sitaje kuko hari aho bayishyuza batinya ko bakwangiza ibikoresho.”
Muri uyu mwaka wa 2024, MIFOTRA yamuritse uburyo bw’ikoranabuhanga, Rwanda National Internship Programme Portal, aho abashaka kwimenyereza umwuga bazajya bamenya amakuru banyuze ku rubuga (https://internship.rw) maze babone amakuru y’aho babona ibigo byo kwimenyerezamo umwuga.
Mu mwaka wa 2023, MIFOTRA yafashije abantu 206 000 kwimenyereza umwuga kandi bose bahabwaga amafaranga abafasha mu rugendo no kubona ibindi by’ibanze.