Umuhanzi Gahongayire yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kureka kuvuza induru

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko ibanga ryo gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, ari ukutahavugira ibibonetse byose, ahubwo bagatuza kuko ari byo bitabagiraho ingaruka ntibigire n’icyo byakwangiza.
Arabivuga mu gihe bimaze kugaragara ko hari benshi imbuga nkoranyambaga zikomeretsa bitewe n’uko hari abazikoresha nabi.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi (Youtube channel) cyasobanuraga aho ageze imyiteguro y’igitaramo azakorera mu Bubiligi yise Zahabu Gala night.
Ubwo yari abajijwe ku nama yagira Yago, Djihad n’abandi, Gahongayire yavuze ko inama zabo atazibagira akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Ati: “Ibyo nabwira Yago ntabwo mbibwira rubanda (Public) gusa ndaza kubibwira Papa w’ibyiza (Imana), Imana ninyemerera na Yago akanyemerera nzamubwira ibyo ngomba kumubwira ariko Imana irahari izamurinda.”
Akomeza avuga ko nubwo ahugiye mu kwitegura ibitaramo akaba atagikoresha cyane imbuga nkoranyambaga, ariko bitari bikwiye ko abantu barwanira intambara zabo ku mbuga nkoranyambaga, kuko bafite Igihugu cyiza kitarimo intambara, ibindi byose abona bapfa ku mbuga nkoranyambaga abona kwaba ari ugupfa ubusa.
Agaruka ku bakoresha izo mbuga yavuze ku ibanga ryo kuzikoresha neza ntizibangize kandi ntizinangize abo baha ibitekerezo (comments).
Yagize ati: “Ibanga bakoresha ni ukuyungurura, ntabwo amakuru yose akwiye kwinjira mu matwi yawe, ariko kuyungurura bizagufasha kumenya icyo winjiza muri wowe cyangwa se n’icyo utagomba kwinjiza.”
Yongeraho ati: “Ikindi nababwira ni tureke kuvuza induru, ahubwo dutuze kuko mu mutuzo ni ho haba igisubizo nta kitagira iherezo, iki si igihe cyo gutera amabuye bariya, njye nta buye mfite ryo kubatera, ahubwo mfite urukundo rwo kubakunda ngasubira aho nigiye nkabajyanayo.”
Akomeza avuga ko bidakwiye ko umuntu niba ari mu bibazo abantu bakwiye kumwongerera ibindi, ibyo we yita ko ari ukumwicisha ibitekerezo (Comments) ngo kuko nta nama itangirwa mu isoko, ariko ngo iyo ibintu bimaze gutuza umugira inama bigakunda akavuga ko ngo kuri we abona ko iyo umuntu ari mu bihe bibi aba agomba gukundwa no gusengerwa gusa.
Biteganyijwe ko tariki 05 Ukwakira 2024, Aline Gahongayire azakora igitaramo cyiswe Zahabu Gala night kizabera mu Bubiligi, avuga ko kizabamo gusangira no kuganira n’inshuti ze mu matariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa Nzeri, ateganya gushyira ahagaragara indirimbo yitiriye umwana we witabye Imana akimara kuvuka.
