Basketball: APR BBC na Patriots BBC zatangiye neza imikino ya Kamarampaka

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 31, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 92-91, Patriots itsinda Kepler BBC amanota 83-71 mu mukino wa mbere mu ya kamarampaka ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball.

Iyo mikino yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 muri Petit Stade yari yuzuye abafana.

Umukino wa APR BBC na REG BBC wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba basketball nyuma yaho amakipe yombi yazanye abatoza bashya.

APR BBC yongeyemo James Jr. Maye nk’umutoza wungirije Mazen Trakh watangiye gushidikanywaho kubera umusaruro utari mwiza yagaragaje muri uyu mwaka.

Naho REG BBC yazanye Umunyanigeria, Ogoh Odaudu, wabaye umutoza mwiza muri Basketball Africa League (BAL) 2024 ari kumwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Uyu mugabo yungirijwe na Mushumba Charles usanzwe ari umutoza mukuru.

REG yatangiye umukino itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Antino Jackson na Thomas Junior.

Agace ka mbere karangiye REG BBC iyoboye n’amanota 24 kuri 20 ya APR BBC.

Mu gace ka kabiri, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo, abakinnyi nka Isaiah Miller na Aliou Diarra batsinda amanota.

Igice cya mbere cyarangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 42 kuri 40 ya APR BBC.

Mu gace ka gatatu, REG BBC yakomeje gukina Cleveland Thomas na Shyaka Olivier batsinda amanota atatu menshi ikomeza kongera ikinyuranyo kuri APR BBC.

Aka gace karangiye REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 67 kuri 58 ya APR BBC.

Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagarutse yashyizemo imbaraga Miller, Diarra na Ntore Habimana bayifasha kugabanya ikinyuranyo ndetse iyobora umukino ku kinyuranyo cy’amanota atanu.

Habura amasegonda 40 REG yakuyemo ikinyuranyo ibifashijwemo na Antino watsinze amanota atatu ku isegonda rya nyuma.

Iminota 40 y’umukino yarangiye amakipe anganyije amanota 83-83 hitabazwa iminota itanu y’inyongera.

Iminota itanu y’inyongera APR BBC yakinnye nk’ikipe nkuru ibifashijwemo na Diarra na Miller.

Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 92-91 ibona itsinzi ya mbere mu mikino kamarampaka.

Muri uyu mukino Isaiah Miller wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi angana na 32. Ni mu gihe, Cleveland Thomas na Antino Jackson ba REG BBC batsinze amanota 27.

Undi mukino wa mbere wa ½ wabaye, warangiye Patriots BBC itsinze Kepler BBC amanota 83-71.

Umukino wa kabiri, uteganyijwe ku cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2024.

Patriots BBC izakira Kepler BBC saa kumi n’imwe, mu gihe APR BBC izakina na REG BBC saa moya n’igice. Imikino yombi izabera muri Petit Stade i Remera.

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 31, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE