Kudakomoka mu muryango ukize byahaye Zari imbaraga zo guharanira gukira

Umuherwekazi Zari Hassan uzwi nka Boss Lady yahishuye ko kudakomoka mu muryango ukize byamuhaye imbaraga zo guharanira gukira.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Zari yatangaje ko mu bwana bwe inzozi ze zari ugushyingiranwa n’umukire kugira ngo abone ubukungu.
Ngo ntibyari byoroshye nk’uko yabitekerezaga, kuko yaje gusanga agomba gukanguka agatangira gukora.
Ibyo byatumye ahitamo gukora ku buryo yatangiriye ku kazi gahemba amafaranga make mu myaka 20 ishize, mbere yo kugera ku buzima yishimira abayemo.
Ati: “Nahoraga ntekereza ko nzabyuka, nkashyingiranwa n’umuntu ukize, nkambara zahabu zihenze […], ariko nasanze bitari byoroshye, ni bwo nahise mbona ko nkeneye ubuzima bwiza ariko ngomba kubukorera.”
Yongeyeho ati: “Kuba ntakomoka mu muryango ukize, byampaye imbaraga zo gukora, bityo rero numvaga ko nintakora cyane gusubira ahabi nahoze bishoboka cyane, ngaho aho imbaraga zo gukora cyane zavuye.”
Uyu muherwekazi akaba n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga neza, asaba abakeneye gutera imbere gukura amaboko mu mufuka.
Ati: “Buri gihe ndabivuga, kandi nzongera mbisubiremo, natangiriye hasi, buri gihe ntangazwa n’abantu batekereza ko kuba umuherwe byizana. Oya, ibyo ntibishoboka, abantu bakeka ko nagezeyo, si ko bimeze, ahubwo aka ni agatonyanga mu nyanja, ndacyafite byinshi byo gukora.”
Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’umubano we n’umugabo we, Zari yavuze ko hari ibyo atagiha umwanya.
Ati: “Nize guha igihe cyanjye ibintu by’ingenzi, guha abana banjye umwanya, ndetse nkanashyira igihe ku bucuruzi bwanjye muri rusange, uburyo ntegura ibintu byanjye; niba udategura ibyo ukora, ibintu byose ntibizagenda neza.”
Mu mashusho aherutse gushyira kuri Instaguram ye, Zari yabwiye umugabo we Shakib bamaze igihe batabanye neza, ko we ari umugore ukorera urugo rwe kandi ko azabona umugabo umuha agaciro akamumusimbuza.