Icyo Leta igiye gukorera abatarandikishije ubutaka miliyoni 1,4 mu gihugu hose

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Nubwo Guverinoma y’u Rwanda ikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abafite ubutaka butanditse kubwandikisha, harabarurwa ibibanza bisaga miliyoni 1.4 mu gihugu hose bitarandikishwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka (NLA) cyatangaje ko ba nyir’ubutaka butanditse bwakihutira kubwandikisha mbere y’uko hafatwa izindi ngamba.

NLA ivuga ko ubutaka butandikishijwe bwo bwanditswe kuri Leta by’agateganyo. 

Icyo kigo kivuga ko cyataguye uburyo bw’ubukangurambaga bwo kongera kwibutsa abantu kwandikisha ubutaka, aho mu kwezi k’Ukwakira 2024, biteganyijwe ko bizatangirira mu Ntara y’Iburasirazuba.

Leta y’u Rwanda yari yatanze igihe ntarengwa cyo kwandikisha ubutaka bwose butanditse bitarenze  mu 2020, igihe cyararenze ndetse  kiza kongerwa kugeza mu 2021. 

Igihe ntarengwa kirangiye, ibibanza byanditswe kuri Leta by’agateganyo, ba nyirabyo bashishikarijwe kugaragaza ko ari ibyabo bityo bakabyiyandikishaho.

Umuyobozi Mukuru wa NLA, Nishimwe Grace yabwiye itangazamakuru ati: “Aya ni andi mahirwe ku bafite ubutaka ngo babwindikishe. Bakomeje kubukoreraho ariko ntabwo barabwandikisha.”

Yakomeje avuga ko muri ubwo bukangurambaga hazakorwa isuzuma ry’igitera kutandikisha ubutaka hanyuma bazafate umwanzura bagendeye kuri buri kibazo bazabona.

NLA igaragaza ko ubutaka butabaruwe bungana na 1 499 845 ku butaka bwabaruwe mu gihugu cyose bingana na 13%.

Ihamya ko kubaruza ubutaka ahanini bikorwa mu mijyi kurusha mu cyaro aho mu Mujyi wa Kigali ku bibanza birenga ibihumbi 31 ibirenga 423 gusa ari byo bitabaruye bingana na 7%.

Intara y’Amajyepfo ku butaka burenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri (3 200 000) ubutabaruye bungana n’ibihumbi 503 bingana na 15%.

Intara y’Iburengerazuba ubutaka butabaruye bungana n’ibihumbi 399 birengaho gato ku butaka busaga miliyoni 3 n’ibihumbi 190 bingana na 12%.

Intara y’Amajyaruguru ngo habonetse ubutaka butabaruye kuri ba nyuranwo busaga ibihumbi 303 kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 600 zirenga z’ubutaka bwose bingana na 11%.

Ni mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba hari ubutaka burenga ibihumbi 261 bitabaruwe kuri miliyoni zisaga 2 n’ibihumbi 18 z’ubutaka bwose bingana na 13%.

Nishimwe yavuze ko hari ubutaka butabaruwe kubera impamvu zitandukanye zirimo iz’uko ababufite badaha agaciro  kubwandisha ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye.

Ati: “Bamwe mu baturage ntibazi inyungu zo kwandikisha ubutaka. Abandi bashobora kuba barahuye n’imbogamizi zo kubona ibyangombwa bisabwa kugira ngo bwandikwe cyangwa se bakaba barimo kuburana mu nkiko ku mpamvu zibushingiyeho ndetse hari n’abari hanze y’Igihugu.”

Uwo muyobozi yavuze kandi kohari n’abafite ubutaka banga kubwandikisha bavuga ko bisaba ikiguzi gihanitse.

Icyakora yashimangiye ko kuri ubu icyo kiguzi cyavunyweho ahandi kiraganywa ndetse bituma abaturage bandikisha ubutaka bwabo ku bwinshi.

Guverinoma y’u Rwanda mu 2023, yakuye ikiguzi ku ihereraknya ry’ubutaka bwaguzwe bufite agaciro katarenze miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere ihererakanywa ry’ubutaka ryari amafaranga 30 000 hatitawe ku ngano y’ubutaka bwaguzwe.

Nishimwe ati: “Mu kwezi kw’Ugushyingo mu mwaka ushize, Guverinoma yakuyeho ayo mafaranga, mu rwego rwo kuraho izo mbogamizi zituma ubutaka butandikishwa”.

NLA ivuga ko abantu bafite ubutaka butabaruwe buri mu Rwanda bakaba baba mu mahanga bashobora gukorana n’Ambasade z’u Rwanda muri ibyo bihugu, bakagena umuntu uba mu Rwanda wabafasha kwandikisha ubwo butaka bwabo.

Na ho ku butaka buri mu makimbirane, ba nyirabwo basabwa kugaragaza icyo kibazo ku nzego zibishinzwe.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
NDAYAMBAJE Philippe says:
Ugushyingo 21, 2024 at 2:11 pm

Ikibazo mfite naguze ubutaka bwahantu hicyaro hatari nigikorwa remezo nakimwe bwanditse kuri Ukizentaburuwe Tresphore.UP 6777. Ubuso ni 1447.twagiye guhinduza icyangombwa dusanga mwagiye bubusoresha imisoro urengeje agaciro kaho kuko mwahasoresheje ibihumbi14480 buri mwaka. Kandi araho gutura.ubwo butaka buherereye mukarere ka gakenke umurenge was muzo.akagari kabatezi, umudugudu gasave. Nagerageje kubaza RRA yakarere kacu ka gakenke bambwirako ntacyo bamfasha. nkabamvona imisoro nishuzwa irengeje.nkaba nsaba ngo mumfashe kurenganurwa. Murakoze Tel.0781300157

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE