Jennifer Lopez yasabye gatanya yo gutandukana n’umugabo we

Jennifer Lopez yasabye gatanya imwemerera gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo we Ben Affleck nk’uko byemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles ko umubano wabo warangiye.
Ku wa kabiri tariki 20 Kanama 2024, ni bwo Lopez yasabye iseswa ry’ishyingirwa ryabo ry’imyaka ibiri i Los Angeles, iri seswa ry’amasezerano y’ishyingirwa rye, Lopez yahisemo ko ribaho atari kumwe n’umunyamategeko we.
Gutandukana kwabo bije nyuma y’amakuru avuga ko bombi babanaga mu nzu ariko batararana.
Lopez yahagaritse urugendo rwe rwo mu mpeshyi rwari rugamije guteza imbere ibikorwa bye, kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukemura ibibazo byari mu muryango we, birangira bashyize imitungo yabo ku isoko harimo ni inzu ya Beverly Hills.
Amakuru atangazwa na CNN avuga ko abahagarariye Lopez na Affleck batangaje ko gutandukana kwabo byerekana indi mpinduka mu mateka y’urukundo hagati yabo, kandi bombi basa n’abishimiye cyane umwanzuro bafashe.
Mu Kuboza 2022, Affleck yatangarije ikinyamakuru The Wall Street Journal, ati: “Kimwe mu bintu mpa agaciro mu buzima bwanjye, ni uko byakozwe mu buryo bugaragaza iby’uko nshaka ko biba. Ariko ubu ndi umuntu wumva rwose meze nkanjye bidatunganye, ariko ndi umuntu ugerageza cyane kandi yita cyane ku kuba inyangamugayo no kubazwa. Biragoye kuvuga uwunguka byinshi, utiriwe ujya mu magambo arambuye.”
Bwa mbere Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe barakundwa ku buryo bahawe izina rya “Bennifer” mu itangazamakuru. Umubano wabo wajemo agatotsi mu 2003 ibintu byaganishije ku gusubika ubukwe bari bafitanye mu 2004, baza no gutandukana.
Kuva muri Gicurasi 2021, mu nkuru z’imyidagaduro hagarukwagaho iby’uko Ben Affleck yasubiranye na Jennifer Lopez bari bamaze imyaka 17 batandukanye, byatumye abantu babifata nk’imikino ku buryo n’ubu hari abatarizera ko nyuma y’iseswa batazasubirana.