Burera: Barasaba Kaburimbo mu muhanda werekeza ku Kigo cy’Ubutore cya Nkumba

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikigo cy’Ubutore cya Nkumba cyakira abantu b’ingeri zitandukanye baba abaturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda n’abavuye mu mahanga, ku buryo ari ahantu hasigira benshi mu bahasura isura y’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego, abaturage bo mu Mirenge ya Kinoni na Gahunga mu Karere ka Burera, bavuga ko uyu muhanda werekeza ku Kigo cy’Ubutore cya Nkumba ukwiye gushyirwamo kaburimbo  kuko byatuma barushaho kwiteza imbere binyuze mu bukerarugendo n’ubushabitsi.

Mukankundiye Egidia avuga ko mu gihe cy’impeshyi uyu muhanda uba wuzuye ivumbi ryinshi rituma abasura icyo Kigo bagerayo bahindanye, na bo bakaba badashobora kugira ibikorwa by’ubucuruzi busaba isuku bahakorera.

Yagize ati: “Twifuza ko uyu muhanda werekeza ku kigo cy’ubutore uva ku muhanda Musanze-Cyanika ushyirwamo kaburimbo, kuko mu bihe by’izuba nk’abaturiye uyu muhanda ivumbi ryuzura mu nzu xacu. Ubu ntiwakwanika umwenda hanze umaze kumesa, iyo imvura itangiye kugwa rero kubera ko ivumbi turimiragura burundu turwara inkorora.”

Nzabonimpa Felicien wo muri Santere y’ubucuruzi ya Kabaguma, we avuga ko kutagira kaburimbo bituma batiteza imbere.

Yagize ati: “Aho kaburimbo yageze haba hateye imbere, ubu amafaranga y’urugendo kuva hano kugera kuri kaburimbo  dutanga amafaranga atari munsi ya 2.000. Urumva kaburimbo iramutse ihageze rero ayo mafaranga y’urugendo yagabanyuka, ikindi urabona ko uyu muhanda werekeza ku Kiyaga cya Burera kandi harimo n’ibirwa bikurura ba mukerarugendo. Hari ubwo rero bagera ino uyu muhanda wabaye mubi wanyereye cyane bakisubirirayo, turasaba ubuyobozi kwita kuri iki kibazo.”

Mbonimpa akomeza avuga ko uriya muhanda ari kimwe mu bituma igihugu cy’u Rwanda kimenyekana kuko ngo hasurwa n’abantu benshi.

Yagize ati: “Abantu benshi bo mu bindi bihugu bajya baza kwigira ku miyoborere myiza binyuze mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba. Iyo baturutse i Kigali babona imihanda myiza ariko bagera hano bakarya ivimbi rimwe na rimwe bakanyerera mu byondo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana  Solina, avuga ko kuba uyu muhanda utarimo kaburimbo ari ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’Akarere, agahamya ko uri muri gahunda yo kubakwa mu minsi iri imbere.

Yagize ati: “Kugeza ubu ingengo y’imari ni cyo kibazo, hifuzwaga ko hakorwa umuhanda uva mu Gahunga ukagera ku Kigo cy’Ubutore ariko twatekereje ko uwo muhanda wakomeza ukagera no ku Kigo  Nderabuzima cya Kinoni no ku Murenge. Kuko ikibazo cyagejwejwe ku zindi nzego z’igihugu, twavuganye na RTDA mu minsi iri imbere imari niboneka uzubakwa.”

Meya Mukamana akomeza asaba abaturage gukomeza gukora isuku ku nzu zabo nubwo hari ivumbi ribanduriza ibyabo kandi rikabahumanya.

Abaturiye Ikigo cy’Ubutore cya Nkumba, bavuga ko nubwo binubira umuhanda mubi, banishimira kuba icyo kigo cyaragize uruhare mu iterambere ryabo kuva cyashingwa mu mwaka wa 1997.

Bavuga ko bishimira kuba Akarere kabo karahindutse igicumbi cy’ubumwe n’ubwiyunge kubera icyo Kigo, bakaba babona uwo ,muhanda wa kaburimbo ubonetse agace kabo kahinduka paradizo.

Uyu muhanda ngo ubatera ivumbi cyane mu ngo zabo
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE