Abashyingirwa ntibazongera kurahira bafashe ku ibendera

Itegeko rishya rigenga abantu n’imiryango riherutse gusohoka ryemeje ko indahiro zikorwa n’abagiye gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko, zitazajya zikorwa abarahira bafashe ibendera nkuko byari bisanzwe.
Ni itegeko rishya ryavuguruwe mu 2024 risimbura iryariho kuva mu 2016. Irishya mu ngingo yaryo ya 207, ishimangira ko nta muntu uzongera kurahira mu gihe cy’ishyingirwa rikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere afashe ku Ibendera ry’Igihugu.
Ubusanzwe abagiye gusezerana kubana nk’umugabo n’umugore bari imbere y’umwanditsi w’irangamimerere, barahiraga bazamuye ukuboko kw’iburyo bakarambura ikiganza, ukw’ibumoso gufashe ku ibendera ry’Igihugu, bakavuga amagambo agize indahiro.
Ni na ko byagendaga ku mwanditsi w’irangamimerere amaze kubasezeranya.
Ni ibintu byateganywaga n’itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu 2016 ryagenaga ko indahiro y’abashyingiranywe n’iy’umwanditsi w’irangamimerere zikorwa urahira azamuye ukuboko kw’iburyo afashe ku ibendera ry’Igihugu n’ukuboko kw’ibumoso.
Kuri ubu itegeko ryavuguruwe aho agaka ka gatanu k’iyo ngingo, kavuga kati: “Indahiro y’abashyingiranywe ikorwa bazamuye ukuboko kw’iburyo bakurambuye naho indahiro y’umwanditsi w’irangamimerere ikorwa azamuye ukuboko kw’iburyo akurambuye afashe ku ibendera ry’Igihugu n’ukuboko kw’ibumoso. Iyo umwanditsi w’irangamimerere adashobora gufata ibendera kubera ubumuga araryambikwa.”
Mu bindi byahindutse muri iryo tegeko harimo ibirebana n’imicungire y’imitungo y’abashyingiranywe ndetse n’ibirebana na gatanya.
Iryo tegeko rigaragaza ko abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n’amategeko n’imyifatire mbonezabupfura y’Abanyarwanda.
Ikindi ni uko uburyo abashyingiranywe bahisemo bijyanye no gucunga umutungo bitazongera gutangazwa mu ruhame mu gihe cyo gusezerana ahubwo bizaba ari ibanga ryabo.
Uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe butangira gukurikizwa bakimara gushyingirwa.