Ibirari by’amateka ya cyami i Rwamagana mu kaga ko gusibangana

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko kuba nta bikorwa remezo bafite bituma ibisigaratongo nyaburanga birushaho kwangirika, amateka arimo n’aya cyami agasibangana.
Abavuga ibi ni abo mu Murenge wa Munyaga mu Kagari ka Nkungu bifuza ko habungwabungwa aho umwami Ruganzu Bwimba yatangiye ubwo yari agiye kwitanga nk’Umucengeri mu rugamba rw’Abanyagisaka n’u Rwanda, bikavugwa ko aho yaguye hameze igiti cy’Umusumba bamwe bita Umuguruka.
Kuva icyo gihe icyo giti cyaje kugwa mu 2001, gisiga hari ikindi kimeze kikaba kuri ubu kimaze imyaka iri hagati 60-65 kibayeho.
Mutsinzi Claver w’imyaka 61 ari na we nyir’isambu yamezemo icyo giti, avuga ko yakuze bababwira ko kizira kugitema.
Ati: “Namenye ubwenge ubu butaka ari ubwa data, iki giti nsanga gihari ariko bakajya batubwira bati kiriya giti mwa bana mwe muramenye ntihazagire ugikubitaho umuhoro kuko iyo ugitemye kiva amaraso. Bakatubwira ko umwami yahanyuze agakomereka akihanaguza ibabi akarita aho, hanyuma hakazamera igiti, kubera abantu gutwikira ibyatsi muri uyu murima cyaje kugwa ariko hakaba hari icyashibutse hakurya hariya.”
Aho ni ho ahera asaba ko hakubakwa umuhanda kugira ngo ayo mateka akomeze kubungabungwa.
Ati: “Byagiye bivugwa cyane ko iki giti gifite amateka, ko hazakorwa umuhanda ukigeraho, ariko twarabitegereje turaheba. Twifuza ko hakubakwa inzu hanyuma iki giti kikaba ndangamurage. Kuba ibyo bikorwa remezo bidahari hari igihombo kuko hari abantu batabasha kugisura kandi amateka agomba kumenyekana bikazavamo gusibangana kwayo.”
Ibi bishimangirwa n’umusaza Evariste Karenzi utuye ahahoze inzu y’umwami Mutara wa III Rudahigwa yari yarubakiwe n’Ababiligi, hakaba haranakambitse ingabo za Kigeli wa IV Rwabugiri, hakanatyarizwa amacumu yazo.
Ati: “Nta kirusha abantu ubwenge kuko ni bo babigenzura, buriya hari ukuntu ubuyobozi bwahashyira imishinga ikindi bakahubaka ku buryo n’urubyiruko rwamenya ko hari amateka yasizwe n’ababyeyi.”
Sezirahiga Francois uturanye n’ahari ibigabiro bya Kigeri wa IV Rwabugiri ufatwa nk’uwizihije imiganura myinshi mu Rwanda.
Ati: “Icyo twe twasaba ni uko ibi bisigaratongo byabungwabungwa kuko Igihugu kigirwa n’umuco, igihugu kidafite umuco ntikiba gifite icyerekezo.”
Yongeraho ati: “Aha mu mateka bivugwa ko ari ho umuzungu Kandt Von Gotsen yahuriye na Nsharangabo wa Rwabugiri mu 1894, byaba byiza hari icyanditsweho kuko amateka agomba kujya no mu nyandiko, naho kuba hariho abantu bakahasura ni ingirakamaro, hagomba no kuba ibimenyetso bifatika nibyanditse byemeza ko ayo mateka atari amahimbano.“
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buvuga ko Uturere dufite inshingano zo kurinda no kubungabunga ahantu ndangamurage, bashyiraho ibyapa ariko kandi ko bazafatanya n’Akarere ka Rwamagana.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Kagabo Richard Rwamunono, avuga bafite inshingano zo gushaka amafaranga azakoreshwa mu kubungabunga ibyo bisigaratongo kugira ngo amateka atazasibangana.
Ati: “Dufite gahunda yo gushora igenamigambi ryacu nk’Akarere mu bikorwa remezo, ni inshingano zacu kugira ngo nayo mafaranga ashakwe bikorwe, tubeho twizeye ko n’ibiragano bizadukurikira bizasange ayo mateka atarasibanganye, kandi turaza kubishyiramo imbaraga ubwo bushobozi buzaboneke.”
Rwamagana ni Akarere gafite ahantu nyaburanga hatandukanye harimo ahahoze Inzu y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, ahakambitse ingabo za Kigeli wa IV Rwabugiri, ari naho hakunze kwizihirizwa imiganura myinshi, hakaba n’ibigabiro bya Kigeli wa IV Rwabugiri.


