Rusizi: Abaturage baganuje bagenzi babo 50 batejeje banoroza 7 inka

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu kwizihiza umuganura mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 2 Kanama 2024, wabereye mu Murenge wa Gikundamvura, abawutuye bifatanyije n’abayobozi b’Akarere kwishimira umusaruro wabonetse banaboneraho kuganuza imiryango 50 itarejeje kubera impamvu zinyuranye, banoroza imiryango 7 inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Nyirahabimana Josephine w’imyaka 71 uvuga ko atunzwe no guhingira abaturage bakagabana kuko we nta murima agira, nta n’amafaranga yo kwatisha yabona, n’imbaraga zitangiye kumubana nke kandi aba wenyine, yashimiye Perezida Kagame wagaruye umuganura mu gihugu n’abaturage bamuganuje.

At: “Ndashimira cyane Perezida Kagame watugaruye ku muco wo gusangira, abejeje bakaganuza abatarabibonye kuko ibihe bidahira bose, buri wese akagira icyo asangira n’abandi nkanashimira abaturage banganuje. Ni umunezero mwinshi pe! Ni n’igihango gikomeye tuba tugiranye.”

Mukarubuga Jacqueline worojwe inka, na we yashimiye Perezida Kagame washyizeho gahunda ya Girinka Munyarwanda, itumye atunga inka mu gihe yabonaga agafumbire agakuye ku ihene yaragiriraga abandi.

Ati’’ Niba nororaga neza ihene z’abandi inka yanjye ntizananira kuko ubwatsi bwayo mbufite. Uyu munsi ntugira uko usa pe! Mu minsi iri imbere jye n’umuryango wanjye tuzaba tunywa amata tubikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.”

Habyarimana Joseph uzwi ku izina rya Haki ya Mungu, w’imyaka 74, avuga ko abazungu batarivanga mu muco w’Abanyarwanda ngo bawusenye umuganura wari kimwe mu byarangaga igihango cy’Abanyarwanda.

Ati: “Murabona uburyo twese twishimye, twasangiye amarwa, amafunguro n’umunezero. Ni ibi byaranze ba sogokuru bacu, aho abana bahuraga n’ababyeyi bagasangira, bagasabana, abayobozi uhereye i bukuru bagasangira na rubanda bakishimana, bakungurana ibitekerezo by’iterambere, ari byo byagiraga u Rwanda umutamenwa kuko uwo mwasangiye muba mwabaye abanywanyi.’’

Asaba Abanyarwanda bose gukomera kuri uyu muco mwiza, ukabaranga ibihe byose, ingeso yo kwikubira igacika, uwejeje cyangwa ugize icyo arusha abandi ntibamusonzane, kuko ari bwo budasa bw’Abanyarwanda butuma amahanga ayoberwa ibanga bagendana ry’imbaraga bakura mu bumwe bwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet,yabwiye Imvaho Nshya ko muri rusange  umusaruro wabonetse ari mwinshi mu karere kose ,ashimira by’umwihariko abaturage b’Umurenge wa Gikundamvura  imbaraga  bongereye bakeza bishimishije cyane, abasaba kurushaho mu ihinga ritaha.

Ati: “Turabashishikariza kugira ibiryo, abana mu mashuri bakarya neza, mu miryango bakarya bagahaga, bakitabira gahunda yo guhinga ubutaka bwose ntihagire na hato hasigara hadahinze, kuko na bo bibonera umusaruro uturuka mu guhinga ubutaka bwose, gutera imbuto z’indobanure no gukoresha neza inyongeramusaruro.’’

Ubuyobozi buvuga ko kwishima kw’abaturage no gusangirira hamwe umusaruro w’ibihingwa binyuranye wabonetse byari ngombwa, nk’uko bari babyiyemeje  batangira igihembwe cy’ihinga 2024A bahinga ahadahinze hose.

Bukomeza butangaza ko bejeje ku buryo bushimishije cyane, ari umuceri, ibigori, imyumbati n’ibindi, ku buryo basangiye umusaruro wabonetse, bakabyina bakanaganuza 50 batarabashije kweza kubera kutagira imirima bahinga cyangwa bahinga uturima tudahagije, horozwa abatagiraga inka 7 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Abaturage bakusanyije toni 2,5 z’imyumbati, ibilo 120 by’ibishyimbo, n’ibindi baha 50 batahiriwe n’ibihe by’umusaruro kugira ngo nyuma yo gusangirira hamwe bashyire n’ab’imiryango yabo batahabonetse.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE