Kayonza: Abanyeshuri basanga Umuganura ubasigiye umukoro wo gukora cyane

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye by’umwihariko abo mu Itorero ry’Imitavu ryasusurukije ibirori by’Umuganura, bavuga ko uretse kuba bataramye muri ibyo birori unabasigiye umukoro ukomeye kuko Igihugu cyabatekerejeho nk’abanyeshuri kigashyiraho gahunda y’ifunguro ku ishuri.
Ni ibyo bagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru w’Umuganura wabareye mu Karere ka Kayonza ku rwego rw’Igihugu.
Bavuga ko Umuganura w’uyu mwaka hari byinshi bawigiyeho nkuko Umwali Belyse abisobanura.
Ati:”Kwitabira ibirori byo kwizihiza Umuganura byanyeretse ko Igihugu kidukunda nk’abana, kuko baduha urubuga tukagaragaza ibyo dushoboye, ibi bimpa icyizere ko tuzanitabira n’ibirori ku rwego mpuzamahanga.
Ikindi kandi nkubu twabiteze amatwi n’uwabitubaza ku ishuri twabisubiza neza tukaba tuzi amateka y’Igihugu cyacu.”
Patience Niyongabire wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, na we avuga ko Umuganura umwibutsa ko agoma kwiga neza.
Ati: “Njye nk’ubu niga neza kuko mba nzi ko ngomba kumurika amanota nabonye bikanatuma ntangira kwibaza nti ejo hanjye heza ni ahahe? Bigatuma ukora cyane kuko udakoze cyane ntacyo wageraho.”
Niyongabire ahamagarira abanyeshuri bagenzi be kwiga cyane kuko ababyeyi n’Igihugu bahora babatekerezaho banashaka icyatuma biga neza
Ati : “Nk’Abanyeshuri dukwiye kunga ubumwe kuko tudafite ubumwe ntacyo twageraho, ikindi uyu Muganura uba uduteye ishyaka ryo gushyiramo imbaraga. Niba Iguhugu n’ababyeyi bashyiramo imbaraga ngo tubone ifunguro ku ishuri, natwe tugomba kwiga neza tukareka uburangare tukabereka ko bataruhira ubusa.”
Abaganirige n’Imvaho Nshya bahamya ko Igihugu ari umubyeyi kubera ko ubuyobozi buriho butuma bagira inzozi zo kuzaba abayobozi beza basangira n’abaturage babo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko hari byinshi bakwiye kwigira ku Muganura.
Ati: “Umuganura urereka urubyiruko ko ari bo maboko y’u Rwanda, ko urubyiruko rugomba gushyira imbere gufatanya bagakora, kandi iyo bakoze ni ho hava umusaruro. Abakiri bato bige bagire ubumenyi buhagije.”
….Noneho ubumenyi buzabafasha mu guteza imbere Igihugu, kuko badafite ubumenyi buhagije iryo terambere ryazagorana, kandi icya kabiri ni ugukoresha igihe neza kugira ngo dushobore kugera ku musaruro hatabayeho ubunebwe n’uburangare bityo bidufashe kugendera hamwe.”
Umuganura wizihijwe ku nshuro ya 13 kuko wongeye kwizihizwa mu 2011 kuva u Rwanda rwibohoye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umuganura Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira, tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.



