Muhanga: Bizihije Umuganura bataha ibiro by’Umurenge byatwaye miliyoni 600 Frw

Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura wa 2024, abaturage b’Umurenge wa Nyamabuye w’Akarere ka Muhanga bishimiye gutaha ibiro bishya by’Umurenge wabo byuzuye bitwaye miliyoni zisaga 600 z’amafaranga.
Bavuga ko ibyo biro bigiye gukemura ikibazo bari bafite cyo kujya gusaba serivisi bakanyagirwa mu gihe cy’imvura babuze aho bugama, izuba rikanabica mu gihe cy’impeshyi.
Uwambajimana Nadine, umwe muri abo baturage, yagize ati: “Jyewe ndashimira Perezida Paul Kagame kimwe n’abayobozi bacu kukuba ubu imbere yanjye mpabona igikorwa cy’inyubako nziza nzajya mboneramo serivisi inoze ntazuba rinyica nkuko byajyaga bibaho kubera inyubako itagiraga aho umuntu yugama.”
Akomeza avuga ko kwizihiza Umuganura bamurikirwa bamurikirwa Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye ari ibintu by’ingenzi kuko bigiye kunoza imitangire ya serivisi.
Aragira ati: “Mu by’ukuri jyewe nyuma y’uko ubuyobozi budufashije kwizihiza Umuganura bunatumurikira inyubako nshya y’ibiro by’Umurenge wacu, byandemyemo icyizere cyo kurushaho kwishimira serivisi mpabwa mu Murenge wanjye, ndetse binandemamo intumbero yo gukora cyane ngo nanjye ku Muganura utaha nzabashe kugira igikorwa nishimira nzaba nagezeho.”
Menyeyaho Permanence na we utuye mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko uretse guhabwa ibiro bishya banishimira ko imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abagore ijambo.
Ati: “Muri make mpereye kuri iyi nyubako ndeba imbere yanjye ndashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda na Perezida Paul Kagame wampaye ijambo agatuma nitabira umurimo ngatinyuka ubu nanjye nkaba mfite inzu nabashije kubaka imeze neza nkuko iyi nayo imeze nyamara mbifatanyije no kurera abana bane nasigiwe n’umugabo.”
Menyeyaho avuga kandi ko inyubako nshya y’ibiro by’Umurenge wabo igiye gutuma batazongera kwicwa n’izuba.
Ati: “Ubu mureba inzu zishaje Umurenge wacu wakoreragamo ntago wabonaga aho wikinga izuba cyangwa imvura ku buryo hari n’igihe wabonaga imvura iguye wagiye gusaba serivisi bikarangira uhisemo gutaha ngo utanyagirwa. Ibi rero nkubwira ni byo iyi nyubako ndeba iguye kudufasha ndabyizeye nzajya mbona serivisi nziza kubera iyo nyubako.”
Kayitare Jacqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko inyubako nshya y’ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye, igiye gufasha abatuye uyu Murenge by’umwihariko batuye mu Mujyi wa Muhanga kubonera serivisi nziza kandi heza.
Ati: ” Icyo navuga kuri iyi nyubako y’ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye, ni uko igiye gutuma abatuye Umujyi wa Muhanga kubona serivisi nziza inoze kandi bayiherewe ahantu heza.”
Meya Kayitare akomeza avuga ko kwizihiza Umunsi w’Umuganura mu karere ka Muhanga, bijyana no kugaruka kubyakozwe harimo iyi nyubako y’ibiro by’umurenge wa Nyamabuye.
Ibindi byagezweho birimo kubaka ibilometero bitandatu bya kaburimbo mu Mujyi wa Muhanga, ibyumba by’amashuri bigera kuri 80 byubatswe muri aka Karere, ndetse n’Inzu y’Abayeyi y’Ibitaro bya Kabgayi kuri ubu ishobora kwakira ababyeyi bagera 400 ku kwezi.
Abatoshonoye barubakiee ndetse abaturage benshi bageswaho amazi meza n’amashanyarazi. Intego ngo ni ugukomeza kwimakaza ibikorwa biteza imbere Akarere ka Muhanga mu byiciro bitandukanye.







Lg says:
Kanama 3, 2024 at 2:27 pmUyu murenge wa Nyamabuye ubaye umurenge wambere mu Rwanda ufite inyubako iruta indi yose abandi baracyakorera munzu zali amakomini ya kera izindi munzu nkizo gururamo