Ubuyobozi bw’Inkambi ya Mahama bwakeje igiterane cyateguwe na Baho Global Mission

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru mu mpera z’icyumweru gishize, abatuye mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, bagize igiterane cyateguwe na Baho Global Mission.

Ni igiterane cyiswe “Mahama Revival Miracle Crusade” (Ububyutse n’Ibitangaza i Mahama) cyateguwe n’Umuryango w’ivugabutumwa ‘Baho Global Mission’.

Pasiteri Remero Jean Bosco Ukwibishatse, Perezida w’Inkambi ya Mahama, yabwiye Imvaho Nshya ko iki giterane cyari gishimishije.

Avuga ko icyari kigamijwe kwari uguhuza abakozi b’Imana.

Yagize ati: “Kwari uguhuza Abakirisitu, kwari uguhuza n’abandi bose batarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza. Ikindi twese twarahuye dukorana umuganda ufite agaciro k’asaga miliyoni.

Habaye umukino w’amaguru wahuje abari mu nkambi no hanze yayo. Twagize umunezero kuko no ku munsi wo ku cyumweru bagiye guteranira mu matorero yabo.”

Yahamirije Imvaho Nshya muri icyo giterane habayeho gukizwa kw’abantu benshi kandi ko bizeye ko bagiye guhinduka.

Ati: “Rero kuri twebwe nk’abahagarariye abandi icya mbere ni ibyishimo byo kubona abantu mu nkambi bishimiye. Hari abantu usanga bari mu tubazo n’utundi ariko uno munsi bagize ibyiringiro.”

Rev Baho Isaïe, Umuyobozi wa Baho Global Mission, na we avuga ko ibijyanye n’igiterane byagenze neza kuko ngo uhereye ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ibyo bateguye byose byagiye bigerwaho ndetse bikagerwaho ku kigero cyo hejuru.

Yagize ati: “Ari ibikorwa by’imikino, umupira w’amaguru, ari ibikorwa by’umuganda, gukora isuku mbese no kuvuga ubutumwa byagenze neza.”

Rev Baho yavuze ko igiterane cyitabiriwe n’abantu benshi ikindi kandi ngo abahanzi bose batumiye bari bahari, abavugabutumwa ndetse n’abashumba n’abafasha babo bitabiriye amahugurwa.

Baho Global Mission yashimiye ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, bwabemereye gukorera igiterane mu nkambi ya Mahama, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage ba Mahama bakitabiriye.

Igiterane ‘Mahama Revival Miracle Crusade’ cyitabiriwe n’abaramyi bakunzwe cyane barimo Theo Bosebabireba na Thacien Titus.

Cyitabiriwe kandi ndetse abakozi b’Imana bafite amazina azwi cyane; Bishop Mugasa Joseph, Pastor Zigirinshuti Michel na Rev Baho Isaïe.

Umuhanzi Thacien Titus na we ari mu baririmbye mu giterane
Umuhanzi Theo Bosebabireba yatumye benshi bahembuka mu mitima yabo bahita bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza
Rev Baho Isaïe, Umuyobozi wa Baho Global Mission
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE