Nyina wa Tidjara Kabendera yitabye Imana

Umunyamakuru wakunzwe cyane mu myidagaduro Tidjara Kabendera ari mu gahinda ko gupfusha nyina umubyara ari nawe yari asigaranye.
Ni inkuru yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024.
Muri ubwo butumwa yagize ati: “Mbabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umubyeyi wanjye (Mama) witabye Imana, yitabye Imana muri uru rukerera, twavuye ku Mana kandi ku Mana ni ho tuzasubira (Innarilah wa Inna ilaih Rajiuna).”
Akimara gutangaza iyi nkuru y’incamugongo ibyamamare bitandukanye byamwandikiye ubutumwa bwo kumukomeza ndetse bamwereka ko bifatanyije nawe muri ibi bihe bitamworoheye.
Rideraman yagize ati: “Imana imwakire mu bayo kandi ibakomeze muri ibi bihe bitoroshye murimo gucamo.”
Clapton Kibonge: “Olala Pole sana, Imana imwakire.”
Abandi bamukomeje harimo Tom Close, Irene Murindahabi, Anita Pendo n’abandi.
Biteganyijwe ko ku isaha ya saa munani z’amanywa ari bwo basezere kuri uwo mubyeyi mu rugo rwa Tidjara mu Nyakabanda.
Yagize ati: “Kuri uyu wa Gatandatu i saa munani z’amanywa turamusezeraho mu rugo i wanjye mu Nyakabanda (Kuri café de Nyakabanda) gushyingura ni i saa kumi mu irimbi ry’i Nyamirambo.”
Mu biganiro bitandukanye uyu munyamakuru yakunze kuvuga ko mu bihe bikomeye n’ibyoroheje yanyuzemo ababyeyi be bamubaye hafi ndetse bakamushyigikira.
Nyina wa Tidjara yitabye Imana nyuma y’imyaka 24 se Kabendera Shinani nawe yitabye Imana kuko yashizemo umwuka tariki 27 Ugushyingo 2000.
