Rusizi: Polisi irihanangiriza abanyonzi bagenda bafashe ku modoka zigenda

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi asaba abanyonzi bafite ingeso yo kugenda bafashe ku modoka zigenda, cyane cyane amakamyo kuyireka kubera ingaruka nyinshi zirimo impanuka akenshi zihitana ubuzima bwabo.
Yabitangarije Imvaho Nshya nyuma y’uko hagiye bagaragara impanuka z’amagare ziterwa n’uku kugenda abayatwara, cyane cyane abanyonzi bafashe ku modoka z’amakamyo zigenda, bikaboneka cyane mu Mirenge ya Muganza, Bugarama, Nzahaha, Rwimbogo n’indi y’Akarere ka Rusizi, akenshi ibonekamo amakamyo aba avanye sima kuri CIMERWA.
Bamwe mu banyonzi Imvaho Nshya yabajije impamvu ibibatera banihanangirizwa ntibabireke, abemeye kuyiganiriza bavuze ko baba bashaka kwihuta, cyane iyo ari nk’ahazamuka, aho kuvaho ngo basunike amagare bagahitamo gufata ku makamyo agenda ngo abihutishe.
Umwe yagize ati: “Turabizi rwose ko ari bibi n’impanuka biteza turazibona kenshi muri bagenzi bacu, na Polisi amagare amwe irayafata ikayatwara kuko ba nyirayo baba birukanse, ariko gucika byarananiranye kuko iyo ugize Imana ikakwihutisha ntugire impanuka, ugera aho wajyaga byihuse, bikihutisha akazi kawe kuruta uwagiye arisunika.”
Avuga ko bigoye kugira ngo iyi myumvire icike kuko benshi yamaze kubinjiramo, icyakora ko hagiyeho ibihano bikakaye, ufashwe agahanwa bifatika bagenzi be bakabibona iyo ngeso yacika burundu cyangwa ikagabanyuka, cyane ko hari igihe baba ari benshi ku ikamyo imwe, umushoferi atabizi, akaba yakwihuta cyangwa agakata ikorosi, bikavamo impanuka yahitana bamwe muri bo.
SP Emmanuel Kayigi yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo adafite imibare y’ako kanya y’abanyonzi bamaze kugwa mu mpanuka nk’izo muri uyu mwaka, ariko zibaho, zinabahitana cyangwa zikabasigira ubumuga.
Ati: “Abo bantu ubwabo tuvuga ko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga, basa nk’aho bakina na bwo kandi ikibabaje cyane ni uko inshuro nyinshi usanga baba ari abana b’abasore.”
Avuga ko iyo Polisi ibihanangirije bayereka ko babyumvise, batazanabisubira ariko mu kanya gato bakabyongera, bikaba bigenda ahubwo bifata indi ntera kuko bageze n’aho bagenda bafashe ku modoka zisanzwe za Coaster zitwara abagenzi, agasanga biterwa n’uko umutekano wo mu muhanda batawufata nk’inshingano ngo bibe umuco.
Avuga ko iki kibazo gikwiye kuba icya buri wese, ubabonye ntabihorere gutyo gusa kuko nubwo abatwara amagare ari bo ba mbere babwirwa ariko baba mu miryango, bayivamo bagiye gukora akazi kabateza imbere n’iyo miryango, kandi iyo umuryango ubuze umuntu ku manzaganya nk’ayo bitabura kuwubabaza kandi waramubonaga ukabigira ibisanzwe.
Yongeraho ko abantu badakwiye gutegereza ko haba impanuka ngo umuntu akomereke cyangwa apfe babone kumva ko ari ikibazo, cyangwa se ngo babiharire Polisi n’izindi nzego z’umutekano cyangwa iz’ibanze, ko bikwiye kuba ibya buri wese kuko abaturage ubwabo babihagurukiye, bitatinda gucika burundu.
Ku bahitanwa n’impanuka nk’izi, SP Emmanuel Kayigi yagize ati: “Zirabahitana kuko iyo ufashe ku modoka igenda, hari aho igera igafata feri bitunguranye, uwayifasheho akaba ashobora kugwa mu ipine ry’inyuma cyangwa akanagwa muri borudire n’ahandi.”
Yakomeje agira ati: “N’iyo agize nk’icyo yikanga,akaba yarekura bitunguranye. Inshuro nyinshi usanga bikubita hasi,bagakomereka cyane, hakabamo n’abapfa,kandi rwose ntibikwiye, kuko tuvuga ko aho kwihuta ukaba wapfa utageze iyo wajyaga, watinda ariko ukagerayo amahoro.”
Avuga ko nubwo nta mategeko yanditse ahana abantu nk’abo, ariko hari amategeko asanzwe y’umuhanda, uyarenzeho agahanwa. Akongera gusaba buri wese ubibona kutabirebera, agakora ku buryo abantu nk’aba bafatwa bakabiryozwa, kuko uretse gushyira ubuzima bwabo mu kaga, banashobora guteza impanuka abandi.
Ikindi agarukaho,ni uko umunyonzi uguye mu mpanuka nk’iyi ibye bishobora kurangirira aho kuko iyo Polisi ikurikiranye igasanga umushoferi atari yabonye ko hari uwagiye afashe ku modoka ye, umushoferi aba umwere kuri iyo mpanuka, uwabuze uwe muri ubwo buryo ntabone indishyi.
Anavuga ko 80% by’impanuka zo mu muhanda akenshi ziterwa n’uburyo abawukoresha bawitwaramo, harimo iyo myumvire n’iyo myitwarire, ubufatanye bwa buri wese mu gukumira ikoreshwa nabi ry’umuhanda harimo n’uko kugenda bafashe ku modoka zigenda, bwaba igisubizo mu kwirinda kubura abantu muri ubwo buryo.
Lg says:
Nyakanga 20, 2024 at 8:06 pmIbintu byabanyonzi ababishinzwe bakwiye gufata ingamba nkizafashwe nabashinzwe umutekano wo mumuhanda mu karere ka Musanze kuko bigabanya impanuka nakajagari mumumuhanda saa kumi nimwe zumugoroba amagare yose aba avuye mumuhanda nahandi kureberaho ntibibe amagambo kuko byananiranye ahubwo ntambaraga bishyirwamo kubabuza gusa ibyo ntabanyumva