Gakenke: Bazatora Kagame wabubakiye ibiraro byo mu kirere bagakira kugwa muri Base

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke cyane cyane abo mu Murenge wa Gashenyi, bavuga ko bazatora Paul Kagame wabagabanyirije umuvuduko w’amazi ava mu mugezi wa Base, akabubakira ibiraro byo mu kirere, agatera n’imigano ku nkengero zawo.
Aba baturage bavuga ko mu gihe bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 15 Nyakanga 2024, bazatora bakurikije ibyiza bagejejweho byabahinduriye imibereho yabo.
Mukamuhizi Devota yagize ati: “Turashimira Kagame wadutabaye mu myaka myinshi akadukiza amazi yo mu mugezi wa Base wadutwaraga abantu n’ibintu, ntabwo twabonaga uburyo tujyana umusaruro wacu ku isoko, none Kagame yaraje ahubaka ikiraro, adufasha kurwanya isuri none amazi aboneza mu miyoboro, ubu yaraturokoye natwe tuzamutora kuva yatwubakira ibiraro byo mu kirere.”
Mukamuhizi akomeza avuga ko ngo kuba kiriya kiraro cyo mu kirere cyarahageze byatumye umusaruro wiyongera kuko babonye uburyo bwo kwambutsa ifumbire.
Yagize ati: “Ubu tubona uburyo tujyana ifumbire mu mirima yacu, kandi nabwo dukomora kuri Girinka twahawe na Paul Kagame, icyo gihe kandi kubera ko harwanyijwe isuri, ifumbire igumamo ku buryo aho nakuraga umufuka umwe w’ibigori ngeze muri 4, gutora Kagame ni ugutora iterambere n’umutuzo kuko uyu mugezi wari waraduhabuye”.
Uretse kuba harubatswe ibiraro byo mu kirere kandi ngo bishimira ko baterewe umugano utuma umugezi udakomeza gusatira imirima yabo nk’uko Karimwabo Vincent w’imyaka 65 abivuga.
Yagize ati: “Ubu Paul Kagame yadukuye mu bwigunge atwubakira ibiraro bigera kuri 3 byo mu kirere byatumye amazi adakomeza kudutwara ikindi ni uko nk’uko nawe ubibona uyu mugezi bawuzengurukije umugano, urabona ko amazi atagisatira imirima yacu, uyu mugano nawo tuzajya tuwubyaza umusaruro.”
Ikindi Karimwabo ashimira Perezida Kagame ndetse kizatuma amutora ni umutekano bafite usesuye.
Yagize ati: “Kagame Paul ni we wazanye umutekano umuntu yiyumvamo, aha hantu ntabwo wahanyuraga nijoro cyangwa se wenyine aha hantu wabaga witeguye kuhasiga ubuzima cyangwa se bakakwambura utwawe, ni yo mpamvu twiyemeje gukomeza kumushyigikira, kuko ni na we ukomeje kumenya ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois, ashimangira ko Paul Kagame ari we wagize uruhare mu gutabara Abanyarwanda mu bibazo by’ingeri zose.
Yagize ati: “Uriya mugezi wa Base wakunze gutwara ibintu n’abantu yemwe hari n’ubwo imodoka zagwagamo iyo wagaga wuzuye, ubu rero uriya mugezi wa Base cyane mu gice cy’Umurenge wa Gashenyi Paul Kagame yahubatse ibiraro byo mu kirere byoroheje imigenderanire n’ubuhahirane, turasaba abaturage gukomeza kumushyigikira kandi babungabunga ibyagezweho.”
Umugezi wa Base kuri ubu uzengurutswe n’imigano kandi ubona koko itanga igisubizo cyiza ku bijyanye n’amazi ashobora kuvamo akangiza ibihingwa by’abaturage.


