Abagore b’i Nyagatare bashimiye Paul Kagame wabakijije ababateruraga

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, cyane cyane abagore n’abakobwa bo mu Karere ka Nyagatare, bashimiye Umukandida wa FPR Inkotanyi, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabakuye inyuma iyo bari baraheze akabageza mu iterambere.

Bamwe mu bagore batanze ubuhamya bashimangiye ko umukobwa n’umugore wo mu Karere ka Nyagatare yari uwo gusukura uruhimbi no kurutegura, gukuka amase, kuragira inka ugasanga amashuri kuri bo ni nk’inzozi.

Icyabaga kigeretseho ni uko abagore n’abakobwa benshi wasangaga bashatse abo badakunda kubera umuco wo guterura (gutwara umukobwa mutumvikanye ukamugira umugore), ariko imiyoborere irangajwe imbere na Perezida Kagame yatumye uwo muco uranduka burundu.

Uyu munsi nyuma y’imyaka 30 ishize, abagore n’abakobwa bo muri ako Karere no mu Ntara y’Uburasirazuba uyu munsi bariga, bagaharanira iterambere kimwe na basaza babo.

Abagore n’abakobwa bo muri ako Karere, bavuga ko bari barazitiwe kugera ku bikorwa by’iterambere kubera umuco wabo utarabemereraga kujya ku ishuri cyangwa ibindi bikorwa byose bishobora gukorerwa mu ruhame, kuko ngo bari abo kuguma mu gikari bakitira, bagakamisha, bagakuka, n’indi mirimo yose yo mu rugo.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, ubwo Umuryango FPR-Inkotanyi n’inshuti zawo bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Ubwo umusangiza w’amagambo Mbabazi Kellen ukomoka mu Murenge wa Matimba yafataga ijambo n’amarangamutima menshi, yashimiye byimazeyo ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ku bw’agaciro yasubije abagore n’abakobwa bagahabwa amahirwe angana n’ay’abandi.

Yagize ati: “Ibyishimo dufite by’umwihariko mu Karere ka Nyagatare, abakobwa baho ntabwo bajyaga biga, nanjye ubu undeba nagiye ku ishuri nkererewe cyane, ariko nyakubahwa kubw’imiyoborere myiza yanyu, ubuyobozi bwegera ababyeyi burababaza buti abakobwa kuki batiga, bati reka umukobwa ni uwo kwitira ibyansi, akicara ku ruhimbi akitwikira ntihagire umuntu umureba mu maso…”

Nyakubahwa Chairman ndagira ngo nkubwire ngo ‘wibale’ (warakoze) kudukiza kuba mu rugo, wibale cyane iyo mutaba mwebwe n’imiyoborere yanyu ntabwo mba naragiye ku ishuri, kandi nagiyeyo nsanga ndi umukobwa w’umuhanga, naragiye ntsinda neza amashuri abanza, ayisumbuye biba uko, ngeze muri kaminuza ntsindira mu cyiciro cya mbere; wibale kunkura inyuma iyo.”

Yakomeje agaragaza ko nubwo ari we uvuze ariko abakobwa n’abagore bo mu Karere ka Nyagatare bose bashimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Paul Kagame.

Ati: “[…] wibale kuba umuntu muzima, wibale kudukurayo ukatuzana natwe ukatugira Abanyarwanda bujuje ibisabwa, iyo bitaba mwebwe ntabwo mba ndi aha. Mba mfite isoni nitwikiriye ariko ubu ntabwo nashize isoni ahubwo nziringaniza n’ibigezweho ibintu bikagenda neza.”

Yanashimiye Perezida Kagame ku burenganzira abakobwa bahawe bwo kwihitiramo uwo babana hagacika umuco wo guterura warangwaga muri ako Karere.

Ati : “Nyakubahwa mu Karere ka Nyagatare hari n’umuco mubi wo kubona umukobwa mwiza nka njye umuntu akamuterura akamwirukankana akagenda ngo aramushatse batabivuganye nta kindi kintu. Ndashimira imiyoborere yanyu nyakubahwa ko mwakuyeho ibintu byo guterura abakobwa ubu turikundanira, wikundanira n’uwo ukunze.

Njyewe nakunze umugabo wanjye mwiza ndamukunda tujya mu mategeko turasezerana tubayeho neza, twabyaye abana beza ubu mba narabyaye abana 12 nkababyarana n’umugabo ntakunda nyakubahwa turagushimira ubudasa.”

Abatuye muri ako Karere banashimiye Kagame ku iterambere n’imibereho myiza imiyoborere ye yabagejejeho bamwizeza ko batazatatira igihango bafitanye kuko bazamutora 100% kuri ubu no mu bihe bizaza.

Abaturage b’i Nyagatare na Gatsibo bijeje Perezida Kagame ko bazamutora nta kabuza.

Perezida Kagame na we yijeje abaturage bo mu Karere ka Gatsibo n’aba Nyagatare ko batazongera kubaho mu bihe bya ntiburibucye, uyu munsi Abanyarwanda bose bakaba bishimira ko umutekano ari wose.

Mu Karere ka Nyagatare ni ho hatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu tariki 01 Ukwakira 1990, ariko kandi Perezida Paul Kagame akaba yanavuze ko uretse kuba barahinjiriye muri urwo rugamba ari naho basohokeye ubwo birukanwaga mu gihugu bakajya kuba impunzi mu gihugu cy’abaturanyi bamazemo imyaka irenga 30.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
zirikana says:
Nyakanga 8, 2024 at 10:32 am

Uko kubaterura nabyo byatewe n abapumbafu se? abayoboraga mbere

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE