U Rwanda rwagenewe miliyari 183.4 Frw yo gukwiza amashanyarazi mu cyaro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Inama y’Ubuyobozi ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yemeje inguzanyo ya miliyoni 180 z’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 183.4) yo gutera inkunga umushinga ukomeye w’ingufu witezweho gukusanya ingufu, kwagura amashanyarazi mu cyaro no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere mu Rwanda.

Iyo nguzanyo ije ikurikira indi ya miliyoni 84.2 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 85.8, yemejwe n’Ikigega Nyafurika cy’Iterambere (AFD) gikora nk’ishami rya muri AfDB, taliki ya 26 Gicurasi 2021.

Umushinga wiswe “Transmission System Reinforcement and Last Mile Connectivity” ni wo wagenewe iyi nkunga igizwe na miliyoni 140 z’amadolari y’Amerika zatanzwe na AfDB ndetse na miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika zatanzwe n’Ikigega gishinzwe gushyigikira Iterambere rihuriweho muri Afurika (Africa Growing Together Fund/AGTF) gifatanyije na AFD.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzasaba kubaka kilometero zirenga 1,000 z’umuyoboro uciriritse (medium voltage) n’ibilometero 3,300 by’umuyoboro muto byose bigafasha mu kugeza amashanyarazi mu byaro kure hashoboka.

Muri uwo mushinga kandi hazubakwa ibilometero 137 by’umuyoboro mugari (high voltage) na sitasiyo esheshatu z’amashanyarazi zigenewe kunoza imikorere y’uwo muyoboro.

Mu bindi biranga umushinga harimo kubaka cyangwa gusana “transformateurs” zirenga 1,200 zifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi, hamwe n’ibindi bikorwa remezo bijyanye na zo.

Biteganyijwe ko uyu mushinga numara kuzura uzageza amashanyarazi ku ngo 77,470 zikazaba ari bwo bwa mbere zizaba zibonye ku mashyanyarazi.

Ni umushinga kandi witezweho guha umuriro amashuri 75, ibigo nderabuzima umunani n’inyubako z’ibiro 65 ari na ko unafasha gukusanya ingufu zitangiza ibidukikije zingana na MW 125 mu ngomero z’amashayarazi zitandukanye.

Byitezwe kandi ko uyu mushinga uzatanga imirimo 450 ihoraho n’indi 760 ya nyakabyizi, aho abasaga 30% bazaba ari ab’igitsina gore.

Aissa Tour-Sarr, Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda, yagize ati: “Impamvu nyamukuru AfDB yatanze umusanzu wayo ni iyo gushyigikira Igihugu mu ntego yo kugeza amashanyarazi ku baturage 100% bitarenze mu 2024. Uyu mushinga uzagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza binyuze mu koroshya uburezi, serivisi z’ubuvuzi ndetse no guteza imbere abikorera ku giti cyabo, bityo bikagira uruhare mu iteramber ry’u Rwanda. Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere iteganya ko u Rwanda rugomba kuba Igihugu gifite ubukungu buciriritse bitarenze mu mwaka wa 2035.”

Biteganyijwe nanone ko uyu mushinga uzibanda ku ngo zo mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda aho abagerwaho n’amashanyarazi bakiri ku kigero cya 34%. Uturere tuzibandwaho ni aka Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru, na Ruhango.

Uyu mushinga kandi uzagira uruhare mu kongerera imbaraga umuyoboro w’amashanyarazi mu Mujyi wa Nyarugenge, uwa Nyamata na Kigali Hub ndetse n’andi masanteri akomeye mu bice bitandukanye by’Igihugu aho ibikorwa by’ubucuruzi bikeneye umuriro w’amashanyarazi.

VIsi Perezida wa AfDB ushinzwe ushinzwe Ingufu, Imihindagurikire y’Ikirere n’Iterambere ry’Ibidukikije Dr. Kevin Kariuki, na we yagize ati: “Banki yishimiye kugira uruhare rw’ingenzi mu gushyira mu bikorwa muri uyu mushinga, witezweho gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ingufu mu gihugu, kukigeza ku ntego yo gucanira abaturarwanda bose bitarenze mu 2024 kandi ujyanye n’intego 5 Banki ishyize imbere. Byongeye kandi, umushinga urerekana umusaruro w’impinduka zo guhuza ibikorwa hagati yabafatanyabikorwa mu iterambere.”

Umushinga “Transmission Reinforcement and Last Mile Connectivity” ni igice cy’umushinga mugari wa miliyoni 670 z’amadolari y’Amerika ugamije kugeza amashanyarazi kuri bose (Universal Energy Access program) uterwa inkunga na Banki y’Isi, Ikigega gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (OPEC), Ikigega cya Saudi Arabia gitsura Amajyambere (Saudi Fund for Development), n’Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (AFD).

Uruhare rwa AfDB muri uyu mushinga mugari rungana na 40%. Guhera muri Werurwe 2022, iyi banki imaze gutanga inkunga ya miliyari 1.4 mu mishinga itandukanye mu Rwanda, aho miliyoni 498 z’amadolari zose zimaze gushyirwa mu rwego rw’ingufu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE