Bugesera: Abaturage biyuzurije ibiro by’Akagari ka Rugunga byatwaye miliyoni zisanga 70

Abaturage b’Akagari ka Rugunga mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera bishimira ko biyuzurije ibiro by’Akagari bitezeho ko bazajya bahererwa serivisi no gukemurirwa ibibazo ahantu heza.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ImvahoNshya bavuze ko igitekerezo cyo kubaka ibiro by’Akagari cyaturutse ku kuba barahererwaga serivisi mu nyubako ishaje yubatswe muri 2003, yarasadutse ndetse ngo kubera ubuto bwayo imvura yagwa bagakwirwa imishwaro mu ngo z’abaturage bajya kugama.
Akaniwabo Colette atuye mu Mudugudu wa Nyarukombe yagize ati: “Ibiro by’Akagari twahererwagamo serivisi ni bito kuko byubatswe kera kandi bishaje kuko byari byubakishijwe rukarakara. Inyubako rero ntiyari igezweho kandi hakirirwa abaturage benshi.”
Dushimiyimana Daniel atuye mu Mudugudu wa Kagerero yagize ati: “Kubera ubutoya bw’Akagari, iyo imvura yagwaga twirukiraga mu ngo z’abaturage bitewe no kubura aho twugama mu Kagari kubera ubuto ndetse no kuba kava. Imitangire ya serivisi ikaba mibi kuko mu zuba cyangwa mu mvura byaragoranaga.”
Kuri ubu abaturage bavuze ko bagize igitekerezo bari mu nteko z’abaturage bajya inama zuko bakwishakamo ibisubizo ndetse igitekerezo gitangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2023-2024 binyuze mu miganda y’abaturage.
Nyuma yo kuba baraterwaga imfunwe n’ibiro by’Akagari ka Rugunga, kuri ubu abaturage barishimira ko bagiye kujya bahererwa serivisi ahantu hasobanutse kandi hagari.
Uzabakiriho Fabien, ati: “Twubatse Akagari kajyanye n’igihe kandi n’icyerekezo tugezemo binyuze mu miganda twakoraga nk’abaturage. Nishimiye ko ngiye kujya mpererwa serivisi ahantu heza, hagaragara neza ndetse hagutse. Mbere twajyaga mu Kagari turi abantu nk’icumi gusa ariko ubu gafite sale twajyamo turenze nka 200.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimye uruhare rw’abaturage bagira mu iterambere ry’Akarere n’imitekerereze myiza yo kwishakamo ibisubizo badategereje ubuyobozi.
Yavuze ko agaciro babona mu nyubako atari amafaranga ahubwo ari agaciro kagaragaza imyumvire n’imitekerereze no muri serivisi nziza bazahabwa.
Ati: “Ni ikintu dushima cyane nk’ubuyobozi kuko bigaragaza uruhare rw’umuturage mu iterambere n’imiyoborere no mu bimukorerwa kuko iyo abaturage bishyize hamwe bakubaka ibikorwa remezo bitandukanye, ni ibyerekana urwego rwiza rw’imitekerereze bagezeho rwo kumva uruhare rwabo mu iterambere na serivisi bahabwa.”
Mutabazi Richard yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bwunganiye abaturage mu rwego rwo konoza no gusoza imirimo y’inyubako aho bafashijwe gushyiramo amakaro, amapave imbere, parafo ndetse n’imirimo yo gutuma inyubako bifuje ishyirwa ku rwego abaturage bifuza.
Ati: “Twabafashije gukora finisaje iri ku rwego bifuza kurusha uko intege zibashirana bagakora finisaje iciriritse kandi atari byo bifuzaga.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ko ku bufatanye bw’Intara n’Ubuyobozi bw’Akarere bagiye gufatanya kubashyiriramo ibikoresho byo mu biro bitarimo.
Yagize ati: “Twasanze hari ibikoresho bitarimo kandi bigiye kuba umusanzu wacu. Turafatanya n’akarere ibikoresho bijyamo tuzabishake, mubone serivisi nziza kandi abayobozi banyu bicaye neza; namwe mugire ahantu hatekanye kandi hajyanye n’icyitegererezo n’ubundi mufite cyiza.”
Ibiro by’Akagari ka Rugunga byuzuye bitwaye amafaranga angana na miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda. Imiganda abaturage bakoze ibarirwa agaciro ka miliyoni 50 ndetse mu gusoza iyubakwa ry’Akagari, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butanga miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibikorwa by’umuganda abaturage bakoze byo kwiyubakira Akagari kandi byatumye bahabwa igihembo cyo kuba ari aba gatatu mu Tugari twose na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).


FUTURE says:
Gicurasi 29, 2024 at 6:05 pmABATURAGE BAHARIYA MURUGUNGA BASHYIRAHAMWE
Uwineza says:
Gicurasi 29, 2024 at 9:39 pmAgaciro , inzira yiterambere
Philos says:
Gicurasi 29, 2024 at 9:52 pmMiliyoni morongo iki?
Ariko SE Mana?
Ndumiwe!
IKISHAKA Denyse says:
Gicurasi 30, 2024 at 6:15 amYego 💻💻
Kabera says:
Gicurasi 31, 2024 at 11:56 amnibyagaciro kwiyubakira igihugu nibakomerezaho