Kigali Job Net yafashije u Rwanda guhanga imirimo isaga 1 500 000

Urubuga Job Net rwashyizweho n’Umujyi wa Kigali, ruhuza abashaka akazi n’abagakeneye, rwafashije Guverinoma y’u Rwanda kwesa umuhigo wo guhanga imirimo miliyoni 1 n’ibihumbi 500 yari ryihaye mu myaka 7 ishize.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ishimangira umusanzu ukomeye w’urwo rubuga mu gihe intego ya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere yagezweho ku kigero kiri hejuru ya 93% kugeza mu 2023.
Byagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2024, mu gikorwa ngarukamwaka cy’Umujyi wa Kigali cy’urubuga ruhuza abatanga imirimo n’abayikeneye (Kigali Job Net 2024), cyabaye ku nshuro ya 13.
Muri icyo gikorwa umubare munini w’urubyiruko uhura n’ibigo ndetse n’abikorera bakaganirizwa ku mahirwe y’umurimo ahari, ndetse bakigishwa uburyo bashobora kwihangira imirimo bahereye kuri ayo mahirwe.
Minisitiri wa MIFITRA Prof. Bayisenge Jeannette, yatangaje ko intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye muri Gahunda y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (2017-2024), yizeye ko yamaze kugerwaho ashoma uruhare rwa Kigali Job Net.
Ati: “Leta yari yihaye intego yo guhanga imirimo miliyoni imwe n’igice mu gihe cy’imyaka 7, urebye aho tugeze turimo kugana ku musozo w’iyi gahunda 90% yamaze kugerwaho. Imirimo yahanzwe irenga miliyoni 1 n’ibihumbi 300, ariko na bwo ni imibare yo mu mwaka ushize. Bivuze ko dushyizeho n’imibare y’aho tugeze mu mwaka wa 2024 turizera tudashidikanya ko tuzaba twararenze cya gipimo cya 1 500 000, kandi imirimo myinshi yagiye ku rubyiruko.”
Prof. Bayisenge ahamya ko Kigali Job Net yagize uruhare rukomeye mu kwiyongera kw’imirimo ihangwa.
Ati: “Iki gikorwa cya Job Net kigira uruhare mu guhuza urubyiruko kuko buriya biragoye ko wakwicara ugatekereza ukavuga ngo ariko buriya hariya bashobora kuba bakeneye umukozi, bakeneye ibyo nize cyangwa n’ibyo nakora. Iyo habayeho urubuga nk’uru rwo guhuza abatanga akazi n’abagashaka biba umwanya mwiza wo kugira ngo twihutishe ya ntego twihaye kandi n’imibare igenda ibitugaragariza.”
Yavuze ko abenshi mu bitabira ibyo bikorwa bahita babona akazi cyangwa bagabona amahirwe yo kwimenyereza umurimo na yo agera aho agahindukamo amahirwe y’imirimo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yavuze ko uru rubuga rwagiye rukura bamwe mu rubyiruko mu bushomeri.
Ati: “Ubundi buriya kugira ubumenyi ntabwo biba bihagije, uba ukeneye no kumenya aho bakeneye ubwo bumenyi. Rwabaye (urubuga rwa Job Net) aho ibyo byombi bihurira hari umukozi n’ukeneye umukozi ufite ubumenyi.”
Dusengiyumva ahamya ko mu mwaka ushize Kigali Job Net yahaye akazi abasaga 1000.
Asinah Uwineza, umwe mu rubyiruko rwahawe akazi binyuze muri Kigali Job Net, avuga ko kuza muri iyi gahunda byamufunguriye amarembo yo kubona akazi.
Ati: “Ndi umwarimu wigisha amasomo y’itangazamakuru n’itumanaho mu Kigo cyigisha by’igihe gito KSP Rwanda, ndashimira Umujyi wa Kigali, by’umwihariko Job Net ni yo yamfashije kubona akazi.”
Yavuze ko ubwo yitabiraga Kigali Job Net mu mwaka ushize ni bwo yarimo asoza amasomo mu itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza.
Aho ni ho yamenyeye ko ikigo KSP Rwanda gikeneye umwarimu wigisha ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho, asabye akazi bakamuha batazuyaje kuko yagaragazaga ubushobozi bwo kugakora.
Ati: “Nasabye akazi ntanga ibaruwa, bampamagaye hashize iminsi mike nari ndi kumwe n’abandi ngira amahirwe nsinda ikizamini cy’akazi mpita ngatangira.”
Kugize ubu Umujyi wa Kigali utangaza ko ubushomeri muri uyu Mujyi bubarirwa kuri 16.6%, MIFOTRA yo ivuga ko mu gihugu hose ubushomeri buri kuri 20%.

















Igiraneza denyse says:
Kanama 4, 2024 at 11:58 amNange mwamfasha kubona akazi