RSSB yibutse abakozi 19 bakoreraga Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rwibutse n’abakozi 19 b’icyahoze ari Isanduku y’Ubwiteganyirize mu Rwanda (CSR: Caisse Sociale du Rwanda), bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024, ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 105 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, mu ijambo rye yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko kwibuka abakozi bakoreraga CSR ari ukuzirikana umusanzu, ubwitange, imibereho yabo n’ibindi bagaragaje mu kubaka igihugu.
Ati: “Natwe nk’abakozi ba RSSB yasimbuye Caisse Sociale du Rwanda, natwe turi umuryango turibuka umusingi wabo batanze mu kubaka u Rwanda.
Yasabye abakozi ba RSSB gukomeza kwibuka ariko baharanira icyateza imbere igihugu.
Yagize ati: “Tuzirikane ko kwiyubaka bijyanye no kubaka u Rwanda, kuba Abanyarwanda bazima bafite indangagaciro zo kubaka igihugu.”
Adelaide Gakwaya wavuze mu izina ry’imiryango yababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahoze bakorera CSR, yavuze ko mu myaka 30 igihugu kiri mu mahoro bigaragara ko ari intambwe nziza ku Rwanda.
Yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na Perezida Kagame washyizeho umurongo uhamye wo guteza imbere igihugu nta vangura.
Ati: “Kubona umwanya wo kwisanzura tukibuka abacu bishwe ni iby’agaciro ndabibashimira. Ndashimira RSSB mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abari abakozi ba CSR. Muri twe hari abo barihiye ishuri barize barangiza amashuri, ubu babonye akazi, ni ibyo gushima”.
Perezida Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko mu nzego zashyizweho mu Rwanda nyuma yo kubona ubwigenge, hanashyizweho isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi ariko benshi bayikoragamo baricwa.
Yavuze ko Leta yariho yatsinzwe kuko itigeze igira ishingano zo guha agaciro abantu ahubwo itegura inashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: Niba ufite umukozi umwitaho, ukanamuteganyiriza, aho rero umuntu avuga ko igihugu cyacu cyabonye ubwigenge ariko kikabubona ku izina, ntabwo cyabashije kwigobotora icyo nakwita umugera abakoloni bashyize muri iki gihugu w’amacakubiri, yarangwaga n’urwango.”
Muri iki gikorwa cyo kwibuka RSSB n’imiryango y’abari abakozi ba CSR bishwe muri Jenoside bafatanyije gushyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Banateye kandi igiti cy’ubuzima cy’umunyinya igiti gisobanura ko nyuma yo guhagarika Jenoside Abanyarwanda bicara bakaganira ku bibazo bibugarije bagafatanyiriza hamwe kubikemura.
Ni igiti cyatewe mu bindi biti bihari mu busitani bw’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro.

