Igikombe cy’ Amahoro: Rayon Sports yegukanye umwanya wa Gatatu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Rayon Sports ifite igikombe cy’Amahoro giheruka cya 2023 yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’uyu mwaka nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego1-0.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2024, Kuri Kigali Pele Stadium witabirwa n’abafana bacye cyane.

Rayon Sports yasezerewe na Bugesera FC ku bitego 2-0 muri 1/2 naho Gasogi United ikurwamo na Police FC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino ibiri.

Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa hagati mu kibuga nta kipe igera ku izamu.

Ku munota wa 11 Gasogi united yasatiriye izamu rya Rayon Sports ku mupira Rugangazi Prosper yahawe ari mu ruhande, ateye ishoti rikomeye adahagaritse, umuzamu simon Tamale aratabara, ashyira umupira muri koruneri na yo itagize icyo itanga.

Rayon Sports yatangiye kwinijira mu mukino ku munota wa 20 maze ibona kuroneri ebyiri, ku mupira wahinduwe na Ndekwe Felix usanga Charles Bbaale wagowe no kuwukinisha imoso, arawuhusha.

Ku munota wa 29 Gasogi United yabuze amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira mwiza Harerimana Abdalaziz yahinduye mu rubuga rw’amahina, Balako Panzi ananirwa kuwutsinda mbere y’uko Tamale ahaguruka akawufata.

Ku munota wa 44’ Rayon Sports yongeye gusatira izamu rya Gasogi United kuri koruneri yatewe na Ndekwe, umupira ukurwamo na Dauda Ibrahima, umupira usanga Bugingo Hakim uwusubijemo, ku bw’amahirwe ye make ujya ku ruhande rw’izamu, Ganijuru ahinduye undi mupira, Niyitegeka awukoraho ujya muri koruneri.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri,Gasogi United yatangiye ikora impinduka Niyongira Dany asimburwa Harerimana Abdalaziz naho Djibrine Hassan asimbura Rugangazi Prosper.

Ku munota wa 55’ Rayon Sports yongeye kubona amahirwe yo gufungura azamu ku mupira ibiri Serumogo Ali yahinduye uwa mbere yawuhaye Bbaale na Ganijuru akinana na bagenzi be, mu gihe uwa kabiri wafashwe n’umuzamu Dauda Ibrahima Barell wa Gasogi United.

Rayon Sports yakinaga muri iyo minota yongeye kubano meza yo gutsinda igitego ku munota wa 71 ku mupira mwiza wahinduwe Ndekwe Felix, usanga Nsabimana Aimable awukinisha umutwe, ugeze kuri Ngendahimana agiye kuwutsinda, awutangwa na Dauda Ibrahima uwufashe arawukomeza.

Ku munota wa 88 ‘Rayon sports yabonye cya mbere cyatsinzwe na myugariro Nsabimana Aimable n’umutwe ku mupira uteretse watewe na Muhire Kevin ahana ikosa ryakozwe na Djibrine Hassan kuri Bugingo Hakim.

Umukino warangiye Rayon Sports ifite igikombe cy’Amahoro giheruka cya 2023 yegukanye umwanya wa Gatatu mu irushanwa ryuyu mwaka nyuma yo gutsinda Gasogi united igitego 1-0.

Rayon sport yahawe ishimwe rya miliyoni miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ejo ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024 saa cyenda, hagati ya Police FC na Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium.

Mu Bagore, Rayon Sports yegukanye Igikombe itsinze Indahangarwa ibitego 4-0 naho AS Kigali WFC yegukana umwanya wa gatatu itsinze Fatima WFC ibitego 4-1.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
GAGA says:
Mata 30, 2024 at 7:42 pm

Abareyoooo!!!
Abareyoooo!!!
Abareyoooo!!!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE