Kwibuka 30: Ku wa 21 Mata 1994, hishwe Abatutsi basaga 250,000

Itariki ya 21 Mata 1994 ni wo munsi wijimye cyane ku bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari umunsi wiciweho abasaga 250,000 icyarimwe mu Rwanda hose.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko abo Batutsi bishwe ku munsi nk’uyu mu myaka ishize biganjemo abiciwe mu Majyepfo y’u Rwanda.
Ahantu biciwe ni ibice 34 birimo i Murambi, i Cyanika, Kaduha, Karama, Nyanza, Cyarwa-Tumba, Kinazi n’ahandi.
Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko kuri uyu Munsi i Murambi mu Karere ka Nyamagabe hiciwe Abatutsi barenga 50,00 mu gihe i Cyanika muri ako Karere hiciwe abarenga 35,000.
I Kaduha hiciwe abarenga 47,311 na ho muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama hiciwe abarenga 50,000.
I Butare muri Paroisse ya Karama hiciwe abarenga 70,000, abandi bicirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Butare, muri Kaminuza, muri ESO, mu ruganda rw’ibibiriti, ku Kabutare, muri Groupe Scolaire, muri CARAES, i Ngoma, i Cyarwa, Paroisse ya Rugango, i Musha, Gishubi, Kibirizi ahandi mu Turere twa Huye na Gisagara tw’ubu.
Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko iyi mibare igaragaza ko 3/4 by’Abatutsi bo mu Gihugu bishwe mu kwezi kwa Mata 1994.
Yakomeje agaragaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, agira ati: “Turabibuka dukeye. Nta marira, u Rwanda rwagaruye ubumwe bwari bwarashenywe n’irondabwoko. Dukomere ku muheto.”
Ikindi kibi cyaranze iyi tariki ya 21 Mata, ni bwo Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo 912 kigabanya ingabo za MINUAR ziva ku 2500, hasigara 250 gusa.
“[…] Ni icyemezo cyashimishije Leta yumva ko yemerewe gukora Jenoside nta nkomyi.”
Abanyarwanda batandukanye bakomeje gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, hatanzwe ikiguzi kiruta ibindi ari cyo buzima bwabo.
Mu gihe umugambi wa Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi wari uwo kubatsemba bise bagashira, uyu munsi hari abarokotse barahumurizwa none uyu munsi bariho.
Nubwo bakomeje guhangana n’ingaruka z’ibikomete basigiwe na Jenoside, bahisemo kubabarira, ubumwe n’ubwoyunge ndetse no gufatanya n’abandi Banyarwanda kwiyubaka no guharanira ahazaza h’igihugu hazira ivangura iryo ari ryo ryose.