Rwamagana: Abanyagicumbi bifatanyije n’abatuye Rwamagana Kwibuka baha umukoro urubyiruko

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko bukomeje guterwa intimba no kubona hari abagifite amakuru y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi binangiye ntibashake kuyatanga, ngo ababo bashyingurwe mu cyubahiro ndetse buha umukoro urubyiruko wo kurwanya abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’icyunamo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024 ku rwibutso rwa Musha ruri mu Karere ka Rwamagana hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 51.
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Musha haruhukiyemo imibiri y’Abatutsi biciwe muri uyu Murenge n’indi bihana imbibi ariko hakabamo n’iy’abaturukaga i Gicumbi, bakambuka Ikiyaga cya Muhazi bageragezaga guhungira mu Mirenge ya Fumbwe na Musha yo mu Karere ka Rwamagana.
Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Musha no mu nkengero zayo bari baturutse hirya no hino ahahoze ari muri Komini Gikoro, Bicumbi n’ahandi bizeye ko ariho bazarokokera. Gusa si ko byagenze kuko tariki ya 13 Mata mu 1994 interahamwe zarabishe.
Akarere ka Rwamagana kagizwe n’iyari Komini Bicumbi yayoborwaga na Semanza Laurent na Rugambarara wamusimbuye, aba bose bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT.
Iyari Komini Gikoro yayoborwaga na Bisengimana Paul ndetse na Bizimana Jean Baptiste wayoboraga iyari Komini Rutonde na Konseye Ntabandama Claver wari Burugumesitiri w’umusigire w’iyari Komini Muhazi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yavuze ko urubyiruko rufite umukoro wo gukunda igihugu no gusigasira ibyagezweho, bakarwanya abashaka kugoreka amateka ya Jenoside bari hirya no hino bityo bakaba batazihanganira uwo ari we wese washaka gusubiza inyuma igihugu.
Yagize ati: “Tuzirikana umusanzu w’urubyiruko rwabohoye igihugu ariko tunibutsa urubyiruko barumuna bacu, bana bacu bari hirya no hino ko bafite uruhare runini rwo kugaragaza itandukaniro rukarangwa n’urukundo, umurava no gukunda igihugu. Turwanye abagihakana Jenoside cyane cyane abari hanze kandi igihugu cyaduhaye buri kimwe. Dufite inshingano zo kugaragaza abo bagifite ibyo bitekerezo n’uwo ari we wese ushaka gusenya ibimaze kugerwaho.”
Guverineri Rubingisa yongeyeho ati: “Kwibuka abazize Jenoside bari hano n’ahandi ni igihango dufitanye na bo, tubagaragariza ko tutabibagiwe kandi tukubaka urukundo ari wo musingi w’ejo hazaza heza. Ubumwe n’ubudaheranwa ni cyo tuba tuvuze ko twibuka tukagaragaza ubumwe ko tudaheranwa n’amateka kugira ngo dukomeze twiyubakire igihugu tunashyira imbere ibyiza tumaze kugeraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo guha icyubahiro Abatutsi bishwe, gusubiza amaso inyuma n’intekerezo zigaruka ku mateka ashaririye Abarokotse Jenoside banyuzemo no gufata ingamba n’amasomo ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ndetse no kwigisha urubyiruko amateka mpamo.
Yagize ati: “Kwibuka ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda kuko ari uburyo bwo kugira ngo dukomeze gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi, kongera kunamira no guha agaciro Abatutsi batuvuyemo. Muri aya mateka mabi rero asharira ni ngombwa ko dukuramo amasomo n’ingamba zo gukumira icyahembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’abahakana bakanayipfobya.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi Parfaite Uwera yashimiye Abarokotse bo mu Mirenge ya Fumbwe na Musha kubera ubutwari bagize bwo kubana neza n’ababahekuye n’uburyo biyubatse nyuma yo kurokorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no muri aka karere n’Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi.

Yagize ati: “Ingabo za RPA zatanze ihumure zigarura umutekano mu gihugu, ubu Abanyarwanda turishimye, turatekanye, dufite umudendezo kandi twese turakataje mu iterambere. Akarere ka Gicumbi, tuzaharanira gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa, gusigasira Ndi Umunyarwanda twubakiyeho twese uyu munsi, mu ntero imwe tugira tuti, “Jenoside ntizongera kubaho.”
Ibuka mu karere ka Rwamagana ivuga ko mu Karere ka Rwamagana hari inzibutso za Jenoside 11 ziruhukiyemo imibiri 83 884, bigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe kubera ubuyobozi bubi bwariho.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Musha rushyinguyemo imibiri 23 270 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haniyongereyeho indi 51 yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi.
Ni igikorwa cyaranzwe no kugabira inka yiswe “Inka y’ineza”, Uwera Christine, umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana kubera igihango cy’ubumwe n’urukundo Abarokotse bo muri iyi Mirenge yo mu Turere twombi bafitanye kuva mu 1994.




Nkurunziza Eric says:
Mata 16, 2024 at 11:25 amUrubyiruko ndarugiri nama yo kudahoza amaso kuba bashuka bababwira ko urwanda Ari rubi … Gusa namwe bayobozi mukomeze muhozeho nti mufohoke kutugira inama. Yeee Wenda jyewe ndumvise ariko se abandi ? Inama nziza iruta umunani. Ni muze muduhe izo nsma zanyu ejo nizo tuzaheraho twubaka igihugu