Afurika y’Epfo: Jacob Zuma ashobora kubuzwa kwiyamamariza kuba Perezida

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora yo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo (IEC) yatangaje ko hari imiziro ibuza kwakira kandidatire y’uwahoze ari Perezida Jacob Zuma, witeguraga kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu mu mezi ari imbere.

Umuyobozi Mukuru wa IEC, Mosotho Moepya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 28 Werurewe 2024 yavuze ko bamaze kwakira inzitizi  ziri mu ngeri 82 ku bakandida batowe n’imitwe ya politiki 21 mu matora y’igihugu n’Intara ya 2024.

Moepya ati: “Ku bijyanye n’uwahoze ari Perezida Zuma, yego, twakiriye inzitizi zimwerekeyeho.”

Yongeyeho ati: “Twese hamwe, ibi ntabwo ari ibintu dukemura twebwe ubwacu. Ni ingingo z’amategeko tugomba kugenderaho dusuzuma inzitizi kandi biroroshye. Ni ukumenya niba umuntu yujuje ibisabwa cyangwa atujuje ibisabwa.”

Zuma wakatiwe igifungo cy’amezi 15 azira gusuzugura urukiko mu 2021, yatorewe kuba umukandida Perezida mu matora n’ishyaka MK rishya ryashinzwe muri Afurika y’Epfo.

Biteganyije ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abayobozi mu nzego z’ibanze muri Afurika y’Epfo azaba tariki ya 29 Gucurasi 2024.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE