Amashuri make nk’impamvu ituma urubyiruko rwisanga mu buhinzi buciriritse

Ikigo cy’Ikusanyamakuru y’Isi (World Data Lab, WDL) kigaragaza ko urubyiruko rw’abagore n’abakobwa bo mu cyaro bisanga mu mirimo y’ubuhinzi buciriritse, babiterwa no kuba nta mashuri bafite.
Ni mu gihe mu Rwanda imibare yakozwe na World Data Lab, igaragaza ko abagera kuri 55% bakora mu buhinzi, 43% bakora akazi k’ukwezi, 28% bakora mu gutanga serivisi naho 17% bakora mu nganda.Iki kigo kigaragaza ko impamvu abakobwa n’abagore b’urubyiruko bo mu byaro ari bo biganje mu kazi cyane cyane k’ubuhinzi babiterwa n’amashuri make.
Nzaramba Samuel, Umuhanga mu by’ubumenyi muri World Data Lab, (WDL), yagize ati: “Abantu benshi usanga bafite amashuri make bisanga mu buhinzi buciriritse, rero amashuri make ababuza kwisanga mu yindi mirimo.”
Akomeza avuga ko bitewe n’ubwiyongere bw’inganda imirimo ishobora kuzaboneka haba ijyanye n’ubwubatsi ndetse na serivise.

Rwiyemezamirimo Urayeneza Anitha, avuga ko hari abatekereza ko umugore hari imirimo atashobora ahanini bita ko isaba ingufu, ariko mu gihe ahawe amahirwe atanga umusaruro.
Akavuga ko umugore akwiye kwiga maze agatinyuka akajya mu mirimo nk’abandi.
Ati: “Abashakashatsi bagaragaje ko abagore n’abakobwa bita ku mirimo yabo by’umwihariko abakora mu nganda. Ba bandi bumva ko badatanga umusaruro bihabanye n’ukuri kuko nko mu ruganda rwanjye abagore batanga umusaruro.”
Mfitundinda Amos, Umukozi ushinzwe amahugurwa no kongera ubumenyi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, avuga ko bikiri imbogamizi kuri bamwe batize barimo nabo mu byaro kuko isoko ry’umurimo rikeneye abafite ubumenyi.
Ati: “Urubyiruko ni rwo nkingi y’iterambere ariko haracyari imbogamizi ya bamwe batagiye mu ishuri kandi isoko ry’umurimo rishaka abafite ubumenyi.”
Ni mu gihe imibare ya 2022 igaragaza ko urubyiruko rudafite akazi ari 17.41%.
Biteganyijwe ko umubare w’urubyiruko rw’u Rwanda uziyongeraho 16%, uhereye mu 2023 kugeza mu 2030, kuko kuri ubu habarurwa abagera kuri miliyoni hafi 6 kandi bamwe bazakomeza kubura akazi mu gihe abandi bazakabona.
Mfitundinda avuga ko hari gahunda ya Leta yo guha akazi urubyiruko rwinshi haba abize n’abatarize, binyuze mu mishinga migari irimo gukorwa ndetse ko hari n’iyamaze gukorwa irimo ikibuga cy’indege cya Bugesera cyahaye urubyiruko rwinshi imirimo.
Umugabane w’Afurika uzagira ubwiyongere bukabije bw’urubyiruko aho biteganyijwe ko uziyongera hafi miliyoni 100 hagati ya 2023 na 2030.
Imibare igaragaza ko miliyoni 23 z’urubyiruko rw’Afurika badafite akazi, aho imibare ishobora kuziyongera ikagera kuri miliyoni 27.


