Hagaragajwe Uruhare rw’Abavugururamibereho muri gahunda za Leta

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Inzobere zitandukanye zitangaza ko abavugururamibereho (Social Workers) bafite uruhare rukomeye mu muryango nyarwanda biturutse ku bufasha baha abantu bijyanye no kwivana mu bibazo.

Byagarutsweho ejo ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abavugururamibereho wizihizwa tariki 19 Werurwe buri mwaka.

Wizihirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo witabirwa n’inzego za Leta ndetse na bamwe mu bahagarariye imiryango mpuzamahanga itari iya Leta; Hope and Homes for Children, HHC, n’Umuryango w’Abibumbye Ishami ryita ku bana, UNICEF.

Dr. Kalinganire Charles, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’imibereho n’imibanire y’abantu, avuga ko abavugururamibereho (Social Workers) ari abantu bafasha abandi gusohoka mu bibazo.

Ati: “Kugeza ubu ni umwuga watangiye ku Isi hose, wahereye muri Amerika no mu Burayi hashize igihe kinini. Iwacu mu Rwanda urebye wahageze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Uyu mwuga urahamye mu Rwanda kandi abavugururamibereho bafite uruhare rukomeye mu gufasha abantu b’ingeri zose; abana, urubyiruko, abakuze mbese abugarijwe n’ibibazo ku buryo bw’umwihariko.

Mu kiganiro gito yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Bafasha muri Politiki z’igihugu cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho u Rwanda rw’imisozi 1000 n’ibibazo 1000 byari byiyongereye.

Hari abapfakazi, abana b’imfubyi, abantu bafite ibibazo cyane cyane bijyanye n’ihungabana, ibyo kutagira icyizere cyo kubaho, abavugururamibereho babigizemo uruhare rukomeye mu gufasha abantu kongera kwiyubaka”.

Mukamana Monique, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) akaba ari umuyobozi wa Gahunda ‘Tubarerere mu muryango’, na we ahamya ko uruhare rw’abavugururamibereho muri gahunda za Leta ari ukwigisha abantu kwifasha kwivana mu bibazo.

Agaragaza ko bafasha imiryango, abana, abantu bakuze, ibyo byiciro byose bisa n’ibyihariye ngo bagira Uruhare mu kubifasha.

Ati: “Aho hose abavugururamibereho babigiramo uruhare kuko ni abantu babyiga bakaba bazwiho kuganiriza abantu, kubatega amatwi kandi bagafasha abantu kwivana mu bibazo”.

Dr. Hahirwa Joseph, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’agateganyo w’Umuryango Nyarwanda w’Abavugururamibereho (Rwanda, National Organization of Social Workers, RWA-NOSW) yishimira ko bizihije umunsi mpuzamahanga w’Abavugururamibereho.

Asobanura ko mu myaka mike nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta bavugururamibereho bari bahari uretse nyakwigendera Inyumba Aloysia wari muri Guverinoma akaba yari umwe muri bake cyane bize ivugururamibereho i Bugande.

Kugira ngo u Rwanda rushobore kugira abavugururamibereho, Hahirwa avuga ko byagizwemo uruhare na Amb. Mukantabana Mathilde kuko na we ari umuvugururamibereho.

Avuga ko abavugururamibereho batari bazwi ahubwo ko hari hazwi abitwaga abasosiyale bafashaga kwa muganga.

Ibitaro byo mu Rwanda birarirwamo abavugururamibereho 700. Hahirwa avuga ko bafasha abantu guhindura imyumvire, gufata abana neza, kumenya uburenganzira bwabo n’ibindi.

Intego ya RWA-NOSW ni ukumenyekanisha Umuryango no gushaka umukozi uzajya abigira imishinga ku bibazo igihugu gifite bityo abavugururamibereho bakagira uruhare mu kubikemura.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE