Uganda: Imbwa yariye umwana w’amezi atatu

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Polisi ya Uganda iri gukora ipererera ku rupfu rw’umwana w’umuhungu w’amezi atatu wa Dr. Andrew Obuku utuye i Kisubi mu Karere ka Wakiso, wariwe n’imbwa.

Iyo mbwa yakomerekeje umukozi w’uyu mwana ubwo yarwanaga nayo ashaka kuyimukiza.

Uyu mukozi witwa Nuwarinda yavuze ko yaryamishije Raphael mu gihe we yakoraga imirimo ahita abona imbwa itorotse ikibuti cyayo yiruka isatira umwana.

Avuga ko yahise yiruka ngo amuterure bahunge ahangana n’imbwa maze imurusha imbaraga ihita ihekenya umwana, maze we imuruma itako irangije isubira mu kibuti cyayo.

Ikinyamakuru Chimp Reports, gikorera muri Uganda cyatangaje ko Polisi yatangaje ejo ku wa Mbere ko imbwa ya Dr Andrew Ekwaro Obuku, wahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga ba Uganda, yatorotse ikibuti irya umwana.

Inzego z’umutekano mu gihugu cya Uganda zitangaza ko kugeza ubu hakomeje gukorwa iperereza.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE