MINUBUMWE yasabye kwirinda kubiba urwango mu bana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene yasabye Abanyarwanda kwimakaza indangagaciro z’ubunyarwanda bagakunda igihugu bamagana ikibatanya ndetse birinda guhemukira abakiri bato bababibamo urwango.
Ati: “Ubutwari kimwe no kugira ishyaka, ubupfura, gukunda igihugu ni indangagaciro zigize umuco nyarwanda. Hari abakuru bigisha abana urwango ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside icyo gihe baba babahemukira. Rero dushyire imbere ibiduhuza ibidutanya tubyamagane”.
Minisitiri yabigarutseho kuri uyu wa 18 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari zo mu cyiciro cy’Imena, ari bo bana bigaga mu mwaka wa 5 n’uwa 6 ku ishuri ryisumbuye rya Nyange E.S Nyange, mu karere ka Ngororero ho mu ntara y’Iburengerazuba.
Aba bana bunze ubumwe ubwo abacengezi babasabaga kwitandukanya bakabasaba ko Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo mu ijoro ry’itariki ya 18 Werurwe mu 1997, maze bose baterurira rimwe bagira bati:”Twe turi Abanyarwanda”.
Minisitiri yasabye Abanyarwanda kwirinda kwigisha abato urwango maze yongeyeho ko icyatumye abacengezi bica ari uko bigishijwe urwango bakarukuriramo.
Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kurangwa n’indangagaciro bagakunda igihugu bimakaza ikibahuza.
Intwari zo mu cyiciro cy’Imena zarokotse icyo gitero cy’abacengezi zivuga ko Ubutwari bwabaranze bakibukomeje ndetse ari isomo ryo kwirinda kwitandukanya ku bakiri bato.
Nkunduwera Angelique yagize ati: “Abakiri bato basabwa kwigira ku babanjirije bagakunda igihugu, bagasenga ndetse bagakorera hamwe bakunze umurimo.”
Sindayiheba Phanuel Umuyobozi w’Ishyirahamwe Komezabutwari rihuje abarokotse icyo gitero cy’abacengezi yagize ati:” Nkuko twagaragaje Ubutwari tukiri abasore n’inkumi uyu munsi dukabakaba mu myaka 50 si bwo twatezuka. Abato barasabwa kwigira ku ntwari zababanjirije bakarushaho gukunda umurimo”.
Bongeyeho ko uburere bwiza ari bwo bugena imikurire y’umwana, bityo ko abarezi bafite umukoro wo kwigisha abana ibyiza bakabarinda ibibi.
Iki gikorwa cyo kwizihiza Ubutwari bw’abana b’i Nyange kibaye ku nshuro ya 27, akaba ari gikorwa kiba ngarukamwaka.
Mu 2001, ni bwo u Rwanda rwashyize abana b’i Nyange mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda.
Kuri ubu u Rwanda rufite ibyiciro bitatu by’intwari ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Imanzi kikaba ari icyiciro gishyirwamo intwari zakoze ibikorwa by’ indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n’ubuzima bwazo.
Icya kabiri ni icyiciro cy’intwari z’Imena gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu ubuzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.
Aha bashobora gushyirwamo abariho cyangwa abatakiriho.
Icya gatatu ni intwari z’Ingenzi; kikaba giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ubwitange no kugira akamaro gakomeye.


