Mu mafoto: I Gatsibo hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside
Mata 12, 2022
Hashize imyaka 3
NTAWITONDA JEAN CLAUDE
Mata 12, 2022
Hashize imyaka 3
Kuri uyu wa Mbere taliki 11 Mata 2022 ku rwibutso rwa Kiziguro hashyinguwe imibiri ine y’Abatutsi bataburuwe mu Mirenge ya Kiziguro, Kiramuruzi, Rugarama na Remera.
Kugeza ubu mu Rwibutso rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, harabarurwa imibiri isaga ibihumbi 20 by’Abatutsi bahashyinguye.
Imiryango y’abarokokeye i Kiziguro, inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, inzego bwite za Leta bitabiriye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Taliki 11 Mata 1994, ni yo Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye ku Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye Abatutsi bagera basaga 5000.
Igitero cyabishe cyari kiyobowe na Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi.
Irindi zina ry’umwicanyi rikunda kugaruka mu buhamya bw’abarokokeye i Kiziguro, ni Gashugi.
Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST, Nyirahabimana Solina na Guverineri w’intara y’Iburasirazuba CG Gasana EmmanuelUmuhanzi Bonhomme yaririmbye indirimbo zifasha zihumuriza zikanafasha muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe AbatutsiUmuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa KiziguroUmuryango wa Bitwayiki Andrée wunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa KiziguroUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina yunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa KiziguroUmuyobozi w’ingabo mu Karere ka Gatsibo yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa KiziguroUrwibutso rwa Kiziguro ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 120Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Iburasirazuba yunamiye Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa KiziguroVisi Meya Sekanyange Jean Leonard na Visi Meya Mukamana Marceline ba Gatsibo bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa KiziguroAbaturage bitabiriye gahunda zo kwibuka hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19Abapadiri kuri Paruwasi ya Kiziguro bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa KiziguroAbakozi b’Akarere bose bitabiriye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bitabiriye gahunda yo kwibukaAbarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizeye ko bitazongera kuko bari mu gituza cy’intareHafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize JenosideDepite Karemera Francis na Depite Uwamahoro Beltilda bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa KiziguroDepite Karemera Francis na Depite Uwamahoro Beltilda bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa KiziguroGuverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa KiziguroGasana Richard, Meya wa Gatsibo (iburyo), Sibomana Jean Nepo, Perezida wa IBUKA muri Gatsibo (hagati) na Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka GatsiboHashyinguwe imibiri yataburuwe mu Mirenge ya Kiziguro, Kiramuruzi, Remera na RugaragamaInzego z’mutekano zitabiriye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini MurambiKambanda Pierre Celestin wari uhagarariye imiryango y’abashyinguye kuri uyu wa 11 Mata 2022 mu rwibutso rwa Kiziguro, yunamiye abahashyinguyeImiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro bagize umwanya wo kubibukaMeya wa Gatsibo, Gasana Richard, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa KiziguroSibomana Jean Nepo, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gatsibo yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa KiziguroMu rwibutso rwa Kiziguro hashyinguye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 120Sibomana Saidi, Perezida w’Inama Njyanama mu karere ka Gatsibo (ibumoso), Depite Karemera Francis (iburyo) na Depite Uwamahoro Beltilda