Rusizi: Baratabariza abana basizwe n’ababyeyi bishwe na kanseri bakurikiranye

Abaturage bo Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Cyendajuru, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, buratabariza abana 4 basizwe n’ababyeyi babo bishwe na kanseri mu cyumweru kimwe.
Ababyeyi b’abo bana babasize iheruheru, kuko bavuye ku Isi bamaze kugurisha utwabo twose bivuza ndetse ngo bari banasanganywe imibereho iruhije.
Umukuru muri abo bana afite imyaka 17, murumuna we akaba afite imyaka 16, ufite imyaka 14 n’undi w’imyaka 13.
Mukuru wabo yavuye mu ishuri kugira ngo yite kuri barumuna be barimo umukurikira wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye n’abandi babiri biga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza.
Se yishwe na kanseri y’urwagashya ku wa Mbere tariki 14 Kanama 2023 afite imyaka 45, nyina ahitanwa n’iy’ibere ku cyumweru tariki 20 Kanama 2023 nyina afite 43, mu cyumweru kimwe.
Umukuru muri bo urera abavandimwe be yavuze uburyo agorwa no kurera barumuna be batatu kandi ababyeyi baragiye batagira n’urwara rwo kwishima.
Yagize ati: “Turi hano turicwa n’inzara kuko nta gasambu duhinga dufite, nta hepfo nta haruguru, n’imiryango y’iwacu ntiyishoboye inari kure. Uretse Umukuru w’Umudugudu wenyine nta wundi umenya uko twiriwe n’uko twaramutse.”
Avuga ko ubuzima bwabo buri ku manegeka kuko nubwo agira amahirwe abavandimwe be bakajya ku ishuri, we abwirirwa, akajya gushaka imirimo ivunanye ahabwa n’abaturanyi bakamuhemba amafaranga 500 ku munsi igihe ikiraka cyabonetse.
Ati: “Ikidushengura cyane ni uko bakimara gupfa, Umudugudu watwandikiye urwandiko tujyana ku Murenge twizeye kugira icyo tumarirwa kugeza ubu batubwira ko ruryamye ku mukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, amezi 6 arashize nta gisubizo cyarwo.”
Anavuga ko imyambaro n’ibikoresho by’ishuri ari abagiraneza babibahaye ababyeyi bagipfa.

Kurya birabagora ndetse no kwivuza bafite amahirwe ko Mituweli y’uyu mwaka yishyuwe n’ababyeyi bakiriho ariko ngo iy’umwaka utaha ntibazi aho izava.
Aba bana bifuza ko ubuyobozi bw’Akarere bwabegera bukabafasha kuko bari mu bihe bitoroshye, bibatera kwigunga no kwiheba.
Umukuru yunzemo ati: “Turashimira abaturanyi batwitaho ngo tudapfa, ariko Akarere nikadufashe iyi nzu ituzuye yuzure, tubone amashanyarazi bajye babona uko biga kuko ducana agatelefoni papa yasize, kaba gakenewe hose ntibabone uko biga.”
Umukuru w’Umudugudu wa Kabeza, Mukandahunga Annonciata, yemeza ko aba bana babayeho mu buzima bubi cyane kuko uretse ishuri bigaho ryagerageje kubaha icyo barya n’isabune, ubundi bagirwa n’uko Komite y’Umudugudu igenda isaba abaturage bakabona ibyo bararira.
Ibindi nk’imyambaro, icyo baryamira, icyo batekamo n’icyo bariraho birabakomerera cyane.
Ati: “Bariho nabi pe! Bakeneye ubutabazi kandi twarabivuze ku Murenge ariko bavuga ko ntacyo Akarere kigeze kabamarira. Iyaba bari babakomereje iyi nzu, hakanashakwa uburyo uyu mukururu yiga, ariko bataha bakabona icyo barya. Rwose Akarere nikamanuke karebe imibereho y’aba bana iteye agahinda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne Marie, avuga ko ikibazo cy’abo bana bakimenye banasabye Umurenge kugikorera raporo igashyikirizwa Akarere bagafashwa.
Ati: “Twasabye Umurenge kwihutisha raporo ibasabira ubufasha kuko ntiwigeze ububasabira. Burahari dufasha n’abandi, abo si bo babaho mu mibereho mibi gutyo. N’ibyo byo kutiga k’uwo mukuru byose bizakurikiranwa kuko hari n’abiga imyuga binyuze muri VUP, na we yakwiga nta kibazo.”

