Abadepite basabye kwimakaza uburinganire mu gusaba akazi ka Leta

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko baravuga umubare w’abagore basaba akazi ka Leta ari muke cyane ugereranyije n’uw’abagabo, basaba ko hakorwa ubushakashatsi ku gitera icyo kibazo cy’ubusumbane n’uko cyashakirwa umuti.
Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024, ubwo Abadepite bagize Komite y’Abadepite ishinzwe imibereho myiza yasesenguraga raporo yakozwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yo mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 na gahunda y’ibikorwa byayo byo mu 2023/2024.
Nyuma yo gusesengura Raporo, Abadepite basabye Minisitiri w’Intebe, abinyujije mu Biro bishinzwe gukurikirana ihame ry’Uburinganire (GMO), gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane impamvu umubare w’abagore basaba akazi ka Leta uri hasi cyane ugereranyije n’uw’abagabo.
Depite Uwamariya Odette, Umuyobozi wa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, Umutwe w’Abadepite yavuze ko raporo ya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) yagaragaje ko abasabye akazi mu mwaka wa 2022/2023 bari 465 619, muri bo abagabo bari 347 403 bangana na 74.6%, mu gihe abagore bari 118 216 bangana na 25,4%.
Hagati aho, byagaragaye ko abagabo n’abagore batsinze bangana na 8% by’abari basabye akazi.
Yanagaragaje ko muri Raporo y’umwaka wa 2021/2022 ikibazo cy’umubare muke w’abagore basabye akazi ugereranyije n’abagabo.
Mu kugaragaza icyo kibazo ko gikomeye, NPSC yasabye ko hakorwa ubushakashatsi hagamijwe kumenya igitera icyo kibazo ndetse n’uko cyavugutirwa umuti.
Mu gusuzuma impamvu NPSC itakoze ubushakashatsi kuri iyo ngingo, Hon Uwamariya yavuze ko yagiye kuyikora Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) ikababwira ko hari izindi nzego zishinzwe gusuzuma ibijyanye n’uburinganire zishobora kubukora.
Ibi byatumye Komite igirana ibiganiro n’ibiro bishinzwe gukurikirana uburinganire (GMO) kugira ngo Abadepite bumve icyo itekereza ku cyifuzo cya NPSC.
Yakomeje agaragaza ko Abadepite baganiriye n’Ibiro bishinzwe Uburinganire (GMO) ngo bamenye niba ibyo yasabwe na NPSC bizakorwa.
Hon. Uwamariya yagaragaje ko Umuyobozi wa GMO yavuze ko yemera ibyatangajwe na NPSC ndetse itangaza ko nta kibazo kiri mu guhitamo abasaba akazi no mu gutangaza abagatsindiye mu kizamini n’ubwo abasabye akazi b’igitsina gore ari bake ugereranyije n’ab’igitsina gabo.
Yanavuze ko byagaragaye ko mu mirimo itishyurwa yaba ikorerwa mu bice byo mu cyaro cyangwa mu mujyi, ikorwa n’abagore benshi kurusha abagabo.
Hon Uwamariya yavuze ko ubuyobozi bwa GMO bwavuze ko ubushakatsi buzakorwa habazwa abakoresha cyangwa abokozi kuri icyo kibazo ndetse na GMO ikazakora igenzura mu mezi 6 ya Mbere y’umwaka utaha wa 2024/2025.
Yagize ati: “Komisiyo yarasuzumye isanga ubwo bushakashakatsi buramutse bukozwe, bwatanga amakuru ahagije yakwifashishwa mu gushaka igisubizo kinoze kuri icyo kibazo.”