Mozambique: Perezida Nyusi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Mozambique Filipe Jacinto Nyusi, ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024, yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu Birindiro byazo biherereye mu Karere ka Ancube, ashimira abasore n’inkumi b’u Rwanda umurimo uhebuje bamaze gukora mu guhashya iterabwoba.
Muri urwo ruzinduko, Perezida Nyusi yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj Gen Cristovão Artur Chume.
Bakigera ku Birindiro by’Ingabo z’u Rwanda i Ancube, kamwe mu Turere tw’Intara ya Caco Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, yakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Maj Gen Nyakarundi uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Caco Delgado yari agaragiwe n’Umugaba w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe guhangana n’ibyihebe Maj Gen A. Kagame, n’abandi bofisiye muri Polisi ndetse no mu Ngabo z’u Rwanda.
Perezida Nyusi yashimye umurimo uhebuje wakozwe n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zafatanyije n’Ingabo za Mozambique mu kugarura amahoro muri ako karere ndetse n’Intara yose muri rusange, abahamagarira gukomeza uwo mujyo mu guhagarika ibikorwa by’ibyihebe bigenda byototera amajyepfo y’Igihugu.
Mag Gen Nyakarundi yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje kugaragaza ubwitange n’ubunyamwuga mu butumwa zoherejwemo n’Igihugu, aboneraho kumenyesha abasirikare n’abapolisi uko umutekano uhagaze mu rwababyaye.
Yabasabye gukomeza guhatana no kudatezuka kuri ubwo butumwa bugamije kuzana amahoro arambye muri Mozambique no mu Karere.
Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado byari bimaze imyaka ine byarigaruriye.
Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, aho kugeza ubu amahoro yagarutse, ndetse n’abaturage bakaba barasubiye mu byabo.
Bivugwa ko gukemura ibibazo by’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado bigeze ku rwego rushimishije rukabakaba ikigero cya 90%, kandi n’ibibazo bikigaragara bigenda bikemuka ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.
Nyuma y’urugamba rumaze imyaka isaga itatu, abaturage bakomeje gusubira mu byabo ndetse n’abashoramari batandukanye batangiye kureba uko basubukura ibikorwa byabo mu bice binyuranye by’Intara ya Cabo Delgado.


