Koperative y’abahinzi b’ikawa TWONGEREKAWA COKO Ifite icyicaro mu Mudugudu wa Gitaba mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Coko, Akarere ka Gakenke. Abahinzi b’Ikawa bibumbiye muri iyi Koperative barishimira uburyo kwibumbira hamwe byabakijije ibihombo baterwaga no gukora intatane, kuri ubu bakaba barongereye umusaruro ndetse n’amasoko y’umusaruro wabo kuri ubu ukunzwe mu ruhando mpuzamahanga.